• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro

RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro

Ubwanditsi 01 Dec 2018 POLITIKI

Abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo bemeje ko impungenge z’ibitero by’iterabwoba zatumye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba ifunze imiryango guhera kuwa Gatandatu ushize zifite ishingiro.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yavuze ko abayobozi ba Amerika bakomeje gushyira guverinoma mu mwijima ndetse akibaza niba izo mpungenge zo guterwa atari ibintu bishyizemo.

Ariko, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Leonard She Okitundu, wabonanye n’Umunyamabanga wa leta wungirije, Elisabeth Fitzsimmons kuwa Gatatu ushize, yavuze ko izi mpungenge za Amerika zifite ishingiro.

Ati: “Biragaragara izi mpungenge zirakomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na serivisi zacu dufite amakuru arebana n’izo mpungenge,”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hari uguhuza ibikorwa hagati y’inzegfo z’umutekano  za Amerika, ibihugu byo mu karere na Congo ariko yirinda kugira byinshi atangaza nk’uko Africanews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Hari impungenge ko ADF yaba yarageze I Brazzaville

Nubwo abayobozi ba Amerika badatomora neza ishingiro ry’impungenge zabo ku mugaragaro, bamenyesheje abadipolomate b’abanyamahanga ko gufunga ambasade bifitanye isano n’itabwa muri yombi riheruka ry’agatsiko k’abarwanyi ba Djihad bo muri Tanzania bo mu mutwe wa ADF nk’uko babiri muri aba badipolomate babibwiye Reuters.

Abayobozi ba Amerika ngo bakaba bizeye ko ako gatsiko kateguraga gutera ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Kinshasa, biri hafi y’uruzi rwa Congo, baturutse mu birindiro byabo biri Brazzaville nk’uko aba badipolomate bakomeje bavuga.

Gusa, abadipolomat ntibazi igihe itabwa muri yombi ry’abo banya Tanzania bakorana na ADF ryabereye, cyangwa umubare w’abari muri ako gatsiko bafashwe. Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo nawe akaba avuga ko ayo makuru ntayo azi.

Ese ni inde uri inyuma ya ADF?

Impuguke zigenga za Loni zimaze igihe zarananiwe kwemeza ibirego bya Uganda na Congo ko ADF yaba ifite aho ihuriye n’umutwe wa Al Shabab cyangwa utundi dutsiko tw’iterabwoba.

Ariko, raporo ya Congo Research Group na Bridgeway Foundation yo muri uku kwezi yemeza ko ADF mu myaka ishize yagiye yakira amafaranga y’umuterankunga bivugwa ko akorana na Islamic State, havugwa kugerageza kwihuza n’abandi barwanyi ba jihad b’abanyamahanga barimo abo muri Tanzania n’abo mu bindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.

2018-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025
Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ese Lt Gen Kayumba Nyamwasa ntiyaba amerewe nabi ahubwo ariwe ukeneye gutabarwa n’abanyarwanda kurusha uko yabatabara?

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ubwanditsi 21 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017
IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi
Mu Mahanga

IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima
ITOHOZA

Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 10 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru