• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro

RDC: Abayobozi bemeye ko impungenge za Ambasade ya Amerika zo guterwa zifite ishingiro

Ubwanditsi 01 Dec 2018 POLITIKI

Abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo bemeje ko impungenge z’ibitero by’iterabwoba zatumye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iba ifunze imiryango guhera kuwa Gatandatu ushize zifite ishingiro.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yavuze ko abayobozi ba Amerika bakomeje gushyira guverinoma mu mwijima ndetse akibaza niba izo mpungenge zo guterwa atari ibintu bishyizemo.

Ariko, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Leonard She Okitundu, wabonanye n’Umunyamabanga wa leta wungirije, Elisabeth Fitzsimmons kuwa Gatatu ushize, yavuze ko izi mpungenge za Amerika zifite ishingiro.

Ati: “Biragaragara izi mpungenge zirakomeye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na serivisi zacu dufite amakuru arebana n’izo mpungenge,”

Yakomeje avuga ko kuri ubu hari uguhuza ibikorwa hagati y’inzegfo z’umutekano  za Amerika, ibihugu byo mu karere na Congo ariko yirinda kugira byinshi atangaza nk’uko Africanews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Hari impungenge ko ADF yaba yarageze I Brazzaville

Nubwo abayobozi ba Amerika badatomora neza ishingiro ry’impungenge zabo ku mugaragaro, bamenyesheje abadipolomate b’abanyamahanga ko gufunga ambasade bifitanye isano n’itabwa muri yombi riheruka ry’agatsiko k’abarwanyi ba Djihad bo muri Tanzania bo mu mutwe wa ADF nk’uko babiri muri aba badipolomate babibwiye Reuters.

Abayobozi ba Amerika ngo bakaba bizeye ko ako gatsiko kateguraga gutera ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Kinshasa, biri hafi y’uruzi rwa Congo, baturutse mu birindiro byabo biri Brazzaville nk’uko aba badipolomate bakomeje bavuga.

Gusa, abadipolomat ntibazi igihe itabwa muri yombi ry’abo banya Tanzania bakorana na ADF ryabereye, cyangwa umubare w’abari muri ako gatsiko bafashwe. Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo nawe akaba avuga ko ayo makuru ntayo azi.

Ese ni inde uri inyuma ya ADF?

Impuguke zigenga za Loni zimaze igihe zarananiwe kwemeza ibirego bya Uganda na Congo ko ADF yaba ifite aho ihuriye n’umutwe wa Al Shabab cyangwa utundi dutsiko tw’iterabwoba.

Ariko, raporo ya Congo Research Group na Bridgeway Foundation yo muri uku kwezi yemeza ko ADF mu myaka ishize yagiye yakira amafaranga y’umuterankunga bivugwa ko akorana na Islamic State, havugwa kugerageza kwihuza n’abandi barwanyi ba jihad b’abanyamahanga barimo abo muri Tanzania n’abo mu bindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.

2018-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR

RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Perezida Kagame yasobanuye izingiro ry’ibibazo by’u Burundi

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN
Amakuru

Umuhanzi Intore Masamba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya ENGEN

Ubwanditsi 20 Nov 2021
Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade
Mu Mahanga

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka
Mu Mahanga

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Ubwanditsi 08 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru