Mu nyandiko ya Muvunyi Patience yanyujijwe muri The New Times yagaragaje ko abazi Kayumba n’abasomye Ikiganiro cyanyuze muri The New Vision , aho umwanditsi yagize iti “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’ Batabonamo Nyamwasa w’ukuri, iyi nkuru ya vuba aha ni iyanditswe ku wa 4 Gicurasi 2019.
Uyu mwanditsi atangira avuga ko mu buzima bw’imyaka 60 bwa Kayumba atigeze aharanira ikitari inyungu ze bwite no gushaka ikuzo.
Kayumba n’uwamwinjije mu ngabo bari abasirikare bato ‘Private’. Mu buryo bw’ikubagahu, Kayumba yagizwe Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gulu mu Majyaruguru ya Uganda, aho yakoresheje ububasha n’amafaranga yari afite ajya guhaha ipeti rya sous-lieutenant.
Mu buhamya bw’umwe mu binjiye mu ngabo mbere ya Kayumba ariko aguma ku rwego rw’umusirikare muto kugeza mu 1990, ubwo Abanyarwanda bafashije Uganda mu rugamba rwo kubohora igihugu banzuraga gutaha mu rwa Gasabo, yavuze ko ‘Mu 1986, uwabaga afite amafaranga yashoboraga kujya ku cyicaro cy’Ingabo za National Resistance Army (NRA), akishyura ushinzwe ububiko cyangwa ofisiye mukuru, akamufasha kugura ipeti.’’
Muri iyo nyandiko, Muvunyi avuga ko Kayumba yari atengamariye mu gace ka Gulu, aho yari yarabonye imitungo amaze gusahura abakire baho ndetse imashini zatunganyaga ibigori n’amasaka azijyana i Masaka. Ngo agezeyo yagerageje guhura n’abaho bavuga rikumvikana baganaga muri ako gace karimo inyeshamba zabuzaga abayobozi amahwemo.
Muri ibyo bikorwa, Kayumba yaje guhurira i Gulu na Salim Saleh na Perezida Museveni mu ruzinduko yahakoreye, anabonana na nyakwigendera Fred Rwigema wamubwiye ku rugamba rwatangijwe na FPR Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda.
Umuco wa Kayumba wo kwikubira ntiwahagaze, yagumanye na wo. Mu 1990 ubwo ingabo zari zari FPR Inkotanyi (RPA) zafataga Nyagatare, Kayumba we yageragezaga gusahura no kwigwizaho amasambu yo mu Umutara aho abantu bahungaga.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen. James Kabarebe, ahanura urubyiruko rwitabiriye ibiganiro bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 3 Mata 2019, yabikomojeho.
Yagize ati “Nka Kayumba (washinze RNC) we ni nkawe wirwanira, icyo atabonye urugendo rwamutesheje rugakubita ukuboko, yajya gufata rugakubita, rukamubuza gufata hegitari 1000 z’amasambu mu Umutara, rukamubuza ibindi, we nibyo ashaka kugaruka kumva ko yarwanira.’’
Icyo gihe ngo Kayumba yafashe amatungo ayajyana mu rwuri rwe rwari mu gace ka Mpororo.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Kayumba yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka, mbere yo kuzamurwa mu ntera agahabwa inshingano nk’Umugaba Mukuru wazo.
Muvunyi yakomeje yandika ko Museveni n’umuvandimwe we Saleh babonaga inshuti yabo y’i Gulu nk’izingiro rya gahunda bafite ku Rwanda.
Yanditse ko Kayumba we yibonaga nk’umuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda, ariko agashishikarira no kugaburira umubano hagati y’abo aho kwita ku w’ibihugu byombi.
Kayumba na Museveni ngo baje kuba inshuti z’akadasohoka mu 1998, bakajya banahura bihoraho.
Umwe mu babanye na Kayumba yavuze ko bitewe n’uburyo yashakaga kwigaragaza yabwiraga buri wese ko ari umuntu wa hafi na Museveni.
Yagize ati “Rimwe naramubajije nti ‘Ni gute Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka w’igihugu avugana na Perezida w’ikindi gihugu?’’.
Gahunda Museveni yari afitiye u Rwanda abinyujije kuri Kayumba, yaje kwaguka igera kuri Pasteur Bizumungu wari perezida.
Amateka agaragaza ko mu 1996, Museveni yasuye u Rwanda. Muri urwo ruzinduko, yatemberanye na Bizimungu mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho baganiriye n’abanyeshuri.
Umwanditsi yagaragaje ko mu masaha ane y’urugendo, aba bagabo bombi baganiriye ku ngingo zivuga kuri Paul Kagame [wari Visi Perezida].
Abasesenguzi bavuga ko aha hari izingiro ry’ibibazo bya Bizimungu. Bavuga ko byari bigoye kumva ko Museveni yashoboye kwigarurira abayobozi bakuru barimo Umugaba Mukuru na Perezida w’u Rwanda.
Mu buhamya bwatanzwe n’uwabaye mu ngabo zari zimaze guhuzwa [ iza RPA na EX FAR] nyuma ya Jenoside ahagana mu 2000, yavuze ko Kayumba yafashe inzira ajya kwiga mu Bwongereza.
Yakomeje avuga ko icyo gihe aribwo icyari kigamijwe cyatangiye kugaragara. Yavuze ko ubwo yari mu Bwongereza yakundaga gukora ingendo nyinshi, ajya Paris aho yahuriraga n’abashinzwe iperereza mu Bufaransa n’abayobozi bakuru muri Uganda. Aba bashoboraga no kumusura aho yabarizwaga mu Bwongereza.
Mu 2007 Patrick Karegeya baje no gutangizanya RNC yahunze igihugu anyuze muri Uganda, aho yavuye afashwa kwerekeza muri Afurika y’Epfo. Ubwo yari muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’umugabane, yakiriye umushyitsi wiswe uw’ibanga uvuye muri Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, yari Kayumba Nyamwasa [Icyo gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu].
Umuntu ufite amakuru y’imvaho yavuze ko ibanga ry’urugendo rwa Kayumba ajya gusura Karegeya ryamenekeye mu Rwanda.
Yagize ati “Ubwo yari i Kigali, Kayumba yari azi ko abayobozi bazi neza ko yasuye Karegeya kandi icyo cyaha gifite ingaruka zikomeye. Niyo mpamvu yatumye ahunga.’’
Museveni we yashakaga gukoresha Kayumba ariko amaze kumenya ko uwo mugambi wagiye ku karubanda, yaciye inzira yo kumucikisha ngo bakomereze gahunda zabo hanze y’igihugu.
Kayumba yahunze ku wa 26 Gashyantare 2010. Uyu mugabo wanyuze muri Uganda aho yakiriwe n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Land Cruiser zifite pulake z’icyo gihugu zamukuye i Masaka zimujyana i Kampala.
Mu bamwakiriye ku butaka bwa Uganda barimo umuvandimwe wa Museveni Gen Salim Saleh na Kale Kayihura [wabaye Umuyobozi wa Polisi muri Uganda mu myaka 12]. Nguko ukuri kw’ibyabaye, Kayumba nareke kubeshya abanyauganda kuko abanyarwanda bo baramuzi neza, bazi uko yamaze umuryango wa Victor Bayingana nyiri prince House i Remera, amuziza imitungo bari basangiye.
Bazi uko yirengeje umukecuru nyina wa El Hadji Murwanashyaka, bikozwe na Jean- Paul Turayishimye alias Karane . Umunsi atumwa kuri Muhazi gushaka muramuwe El Hadj Ibrahim, amubaza iby’amafaranga bari bafatanyije yari muri BACAR, agasanga ngo yaragiye, Jean Paul yari afite ubutumwa bwihuta bwo kubaza nyina aho umuhungu we yaraherereye kandi mwiterabwoba ryinshi. Uwo mubyeyi akomeje guhakana, Uyu Jean-Paul aramuhotora akoresheje umukandara. Aterura intumbi ye ayikingiranira mu modoka.
Jean Paul Turayishimye , yari muba escort ba Kayumba bagenda bambura abacuruzi kandi banagerageje kuvuga bakicwa. Kayumba yakoze ibibi byinshi. Kayumba, uri mu bicanyi n’abajura kabombo, kandi ntacyo bizakugezaho.
Uyu nawe ati : Uwo mukecuru we yazize kutamenya aho umuhungu we aherereye, mukuru wanjye we yarashwe ku manywa y’ihangu ahahoze Orinfor azize ko Kayumba yamutumyeho ngo bahurire muri hoteli, byashize amuhoye ko yamusuzuguye. Ibya ba Afande ntabyo twari tuzi ko ngo ntawubagisha impaka. Niyo twari tukiva i Tanzania. Nahise mpunga narahungabanye kubera Kayumba wishe my big sister .Ahubwo bazamuzane tumushinje.
Dieudonne Hakizayezu
Ikibazo cy’amatsiko: kuki Kayumba atigeze akurikiranwa kuri ibyo byaha yakoze ahubwo akagenda yongezwa amapeti kugeza igihe abereye Lt Gen?
Uwo JP Turayishimye kuki nta mandat yigeze akorerwa ngo afatwe ahanwe?