• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Ubwanditsi 26 Mar 2017 ITOHOZA

Amaku agera kuri Rushyashya aravuga ko bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Nahimana yari amaze kwigarurira bagiye kumucikaho nyuma yaho Papa Francis asabye imbabazi kubera uruhare Kiliziya abereye umushumba yagize muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Tariki 20 Werurwe Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatolika yateye intambwe ikomeye yo gusaba imbabazi ku Mana kubw’uruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi yabivugiye mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bagiriye ku butaka butagatifu bwa Vatikani.

-6142.jpg

Perezida Paul Kagame aganira na Papa Francis

Padiri Nahimana umaze igihe yiyita “Umutaripfana” akorana bya hafi na bamwe mu ba padiri bakiri muri Kiliziya ariko bahunze kubera gukekwaho ibyaha bya Jenoside. Abo ba padiri bamufasha cyane kumugeza kubantu b’idini ngo ashake uko yabigarurira abacengezamo amatwara ahembera urwango.

Amakuru aturuka mubo Nahimana yari amaze igihe acengezamo ibitekerezo bye aravuga ko batangiye kumwikoma batagishaka kugira aho bahurira nawe dore ko na Kiliziya yamwirukanye. Benshi muribo barasanga yarashakaga kubajyana munzira itariyo dore ko n’umushumba wabo Papa Francis yateye intambwe mu kugarura isura ya Kiliziya Gatolika yari yarangiritse kubera abantu nka Nahimana.

Inyandiko nyinshi n’ibiganiro Nahimana yagiye atangira mu bitangazamakuru binyuranye, yakunze guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, adasize gukora mu nkovu abacitse ku icumu.

Hari aho yigeze kugira ati “Leta ihora itaburura, irataburura ibiki bidashira? Bashyizeho umunsi umwe cyangwa ibiri mu gihugu muti mutaburure abantu bose bapfuye tubashyingure birangire?”

Nahimana kandi mu mvugo isesereza inapfobya Jenoside, yavuze ko u Rwanda rucuruza amagufa y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “…muri raporo bakoze y’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, ngo Gisozi ni hamwe mu hantu nyaburanga hinjije amafaranga menshi mu Rwanda hayinjiriza leta. Urumva aho tugeze? Ba bandi bavuga ko bacuruza amagufa noneho barabyiyemereye ariko ni nako bimeze.”

Hari kandi n’aho yavuze ati “Uwajya mu mibare iri muri ziriya nzibutso mwakumirwa kuko mwasanga abatutsi bishwe banditse ku nzibutso barenga miliyoni 20.’’

-6144.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Padiri Nahimana ivanjiri atahwemye kubwiriza abinyujije mu kinyamakuru cye ‘Le Prophete’ kitavugwaho rumwe kimwe n’ishyaka yashinze mu 2013 yise ‘Ishema ry’u Rwanda’, yuje imirongo ivuga amateka y’u Rwanda bitandukanye n’uko azwi kandi yigishwa, bifatwa nko kugoreka amateka cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Cyiza Davidson

2017-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019
DR Congo : Abanyamulenge bashinze umutwe mushya w’Ingabo  FAS (Forces Armees Secesionistes )

DR Congo : Abanyamulenge bashinze umutwe mushya w’Ingabo FAS (Forces Armees Secesionistes )

Ubwanditsi 03 Oct 2016
Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”
Amakuru

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026
‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba
INKURU NYAMUKURU

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30/06/2017

Ubwanditsi 01 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru