• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi byari bitangiye gutanga icyizere mu gukemura umubano mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kudobya uwo murongo w’ubwumvikane, asubira mu mvugo z’ubushotoranyi n’ibirego bidafite ishingiro. Ibi byabaye mu gihe igihugu cye gikomeje kurwana n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, imiyoborere igayitse ndetse n’umutekano.

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zikorera mu nzego z’umutekano n’ubutasi zahuye inshuro ebyiri ziganira ku bufatanye mu kurwanya ibishobora guhungabanya umutekano. U Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo gukomeza urugendo rw’ubwiyunge n’umuturanyi warwo ari we u Burundi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro byatangaga icyizere ko ibihugu byombi byakongera kubana neza mu mahoro no mu buhahirane.

Gusa icyizere cyaje guhungabana ubwo Perezida Ndayishimiye yongeye gutangaza amagambo akakaye yibasira u Rwanda, ashinja u Rwanda gushaka kugaba igitero ku Burundi binyuze muri RDC, ndetse yongera kwibutsa ikibazo cy’abantu bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza muri za 2015 avuga ko badatanzwe imipaka idashobora gufungurwa.

Kugaruka mu mvugo z’ubushotoranyi na gahunda z’intambara bishobora kuba bifitanye isano no guhisha ibibazo bikomeye u Burundi buhanganye na byo imbere mu gihugu nk’Ifaranga ry’u Burundi (Fbu) ryataye agaciro mu buryo bukabije

Mu bice byinshi by’igihugu, lisansi yabaye zahabu. Hari ahagaragara imirongo y’imodoka zitegereje lisansi amasaha menshi, ndetse ikaba icuruzwa ku isoko nka Magendu (black market) ku giciro kiri hejuru y’amafaranga yemewe na Leta.

U Burundi bwamaze kwimariya (married) n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo. Ibi byatumye u Burundi bushyira ingabo nyinshi muri RDC aho abaturage bavuga ko zibangamira abaturage b’abanyamulenge, ndetse bamwe bakabahunga.

Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kunengwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga ku gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubangamira itangazamakuru. Ibi byose byatumye igihugu cyikubita hasi mu bijyanye n’ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe abaturage b’u Burundi bahangayikishijwe n’ubuzima bukakaye bukomeje kugenda buba bubi, ubuyobozi bwabo buri gushyira imbaraga mu gushaka umwanzi hanze aho gushaka ibisubizo mu gihugu. Gutunga agatoki u Rwanda kenshi nk’intandaro y’ibibazo byose si igisubizo, ahubwo bishobora kurushaho gusubiza inyuma intambwe y’amahoro n’iterambere akarere k’u Burasirazuba bwa Afurika kageragezaga gutera, aho kugira u Rwanda urwitwazo.

Amahoro n’ubufatanye byagaragaye nk’inzira rukumbi yateza imbere ibihugu byombi. Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugaragaza ko yiteguye gufatanya n’u Burundi igihe cyose hashyizwe imbere ukuri n’inyungu z’abaturage b’ibi bihugu byombi.

2025-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 15 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora
POLITIKI

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Ubwanditsi 06 Jul 2018
‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique
Amakuru

‘Imana y’ I Rwanda mu Buhinde’-Prof. MALONGA Pacifique

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda
ITOHOZA

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru