Muri Uganda, izamuka rya Robert Kyagilanyi uzwi nka Bobi Wine (Perezida wa Ghetto nkuko urubyiruko rukunda kumwita) rikomeje guhangayikisha Museveni umaze kurambwirwa nabagande nyuma yaho abategetse imyaka irenga mirongo itatu.
Mu bihe byashize, Museveni yahoze akunzwe n’ibihugu by’uburayi ndetse n’amerika ariko ari kugenda atakaza amanota cyane, bitewe n’ubutegetsi bwe bubi burangwa na ruswa yamunze inzego zose za Uganda ndetse na politiki ye idahwitse. Kuri ubu rero Robert Kyagilanyi [ Bobi Wine] amaze guhuza imbaraga na Jose Chameleone ku buryo ibitaramo bibiri umuhanzi Jose Chameleone yari afite ahitwa Mutukula na Kalisizo byahagaritswe na Polisi yavuze ko nta byangombwa by’umutekano uyu muhanzi afite.
Abajyanama b’uyu muhanzi bavuze ko Leta ya Uganda iri gukora ibi mu rwego rwo guca intege umugambi we wo kwinjira muri politiki.
Umujyanama wa Jose Chameleone, Robert Nkuke, uzwi nka Mutima yavuze ko bari bafite ibikenewe byose ngo iki gitaramo kibe.
Ati “Umuyobozi wa Polisi yo muri Mutukula yari yarakaye cyane. Bavugaga ko bari gukurikiza amategeko avuye hejuru. Nta kintu na kimwe twaburaga, twari dufite ibikenewe byose. Ndatekereza ko ikibazo ari politiki.”
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Masaka yavuze ko uyu muhanzi nta byangombwa bijyanye n’umutekano afite.
Ati “Nibyo koko ibitaramo bya Chameleone muri Mutukula na Kalisizo byahagaritswe kubera ko nta byangombwa afite kandi ntabwo twakwemerera umuntu gukora igitaramo nta byangombwa by’umutekano afite. Abahanzi bazi inzira nyazo bacamo kugira ngo bakore ibitaramo.”
Chameleone nyuma yo gutangaza ko yinjiye mu ishyaka ritavuga rumwe na Museveni nawe atangiye gukorerwa nk’ibyo mugenzi we Bobi Wine yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye ubwo yateguraga ibitaramo bikaburizwamo.
Mu mwaka ushize Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine cyo kumurika album ye yitwa ‘Kyalenga’ cyagombaga kubera muri Namboole Stadium, nyuma aza kugikorera kuri One Love Beach mu Karere ka Wakiso.
Muri Mata uyu mwaka nabwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi wa Uganda yategetse ko ibitaramo bya Bobi Wine byagombaga kubera ahitwa Kyaddondo, bihagarikwa.