• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Ubwanditsi 17 Nov 2018 IMIKINO

Wayne Mark Rooney w’imyaka 33 yaraye akinnye umukino wa 120 mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ari na wo wa washyize akadomo ku mikino yose yayikiniye, ahita asezera ku bafana n’amarira menshi.

Mu maso y’abantu ibihumbi 68,155 bari muri Wembley Stadium, u Bwongereza bwatsinze Leta zunze Ubumwe za Amerika ibitego 3-0.

Rooney ufatwa nk’intwari y’umupira w’amaguru w’Abongereza muri stade yari yaherekejwe n’umuryango we; ‎Coleen McLoughlin Rooney n’abana babo bane. Gusa yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Jesse Lingard.

Ubusanzwe mu muco w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abakinnyi 11 babanje mu kibuga nibo bambara nimero kuva kuri rimwe kugera kuri 11. Ariko mu rwego rwo guha Rooney icyubahiro yahawe kwambara nimero 10 nubwo yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukino warangiye u Bwongereza butsinze USA ibitego 3-0 bya; myugariro wa Liverpool FC Trent Alexander-Arnold, Callum Wilson na rutahizamu wa Manchester United, Jesse Lingard.

Nyuma y’umukino Rooney yafashe umwanya ashimira abatoza, abakinnyi, abafana n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bamubaye hafi mu myaka 10 yari amaze akinira ikipe y’igihugu.

Ati “Ntabwo nari nzi ko aya mateka yose nayandika mu gitabo cy’ubuzima bwanjye. Ntabwo imbaraga zanjye zari kubingezaho. Niyo mpamvu nshimira buri umwe wamfashije by’umwihariko amagana y’abakinnyi twambaranye imyenda y’iki gihugu mu myaka 10 ishize”.

“Icyo nishimiye ni uko ikipe isigaye mu maboko y’abagabo biteguye kugera kubyo twananiwe mu bihe byacu. Ndashimira abafana bakomeje kunsunika aho nabaga nacitse intege.”

Uyu rutahizamu ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu ikipe y’igihugu bingana na 53, yemeje ko abona rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane nk’umusimbura we mwiza kuko ku myaka 25 gusa amaze gutsindira u Bwongereza ibitego 19 kandi ngo bizakomeza kwiyongera.

Rooney usezeye yujuje imikino 120, yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa 17 Gashyantare 2003, ubwo batsindaga Australia mu mukino wa gicuti watumye aba umukinnyi ukiri muto cyane wakiniye iki gihugu ku myaka 17 n’iminsi 111 gusa.

Mbere y’umukino Rooney yakorewe yahawe icyubahiro

Mu mukino wo gusoza ubuzima bwe mu ikipe y’igihugu batsinze Leta zunze ubumwe za Amerika ibitego 3-0

Nubwo yinjiye mu kibuga asimbuye yakinnye yambaye nimero 10 mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuko ntibisanzwe mu muco w’umupira w’amaguru w’Abongereza, aha yasohokaga mu kibuga arira

Harry Kane yahawe inshingano

Rooney abona Kane nk’umusimbura we mwiza mu ikipe y’igihugu

Rooney yinjiye mu kibuga asimbuye Lingard ahita ahabwa igitambaro cya kapiteni

Umugore we Coleen n’abana babo nabo bari bahari

Mu bihumbi byaje guha icyubahiro Rooney harimo n’igihangange mu gusiganwa ku maguru Usain Bolt

2018-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Ubwanditsi 04 Dec 2018
As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Ubwanditsi 25 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ubwanditsi 20 Dec 2016
Placide Kayumba umwe mu nkingi ya mwamba za Jambo Asbl izwiho gupfobya Jenoside  ni muntu ki?
ITOHOZA

Placide Kayumba umwe mu nkingi ya mwamba za Jambo Asbl izwiho gupfobya Jenoside ni muntu ki?

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru