• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yakeje iterambere ry’abikorera nk’umusaruro w’inama ihuza Afurika n’u Buyapani

Perezida Kagame yakeje iterambere ry’abikorera nk’umusaruro w’inama ihuza Afurika n’u Buyapani

Ubwanditsi 28 Aug 2019 UBUKUNGU

Perezida Paul Kagame yashimye umusaruro umaze kuva mu nama ihuza Afurika n’u Buyapani urimo uburyo bwo guteza imbere urwego rw’abikorera ku mugabane wa Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu i Yokohama mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani, ahatangijwe inama ya karindwi y’iminsi itatu ihuza icyo gihugu n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, inama izwi nka Tokyo International Conference on African Development, TICAD.

Iyi nama yatangiye bwa mbere mu 1993, kuri iyi nshuro iriga ku kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Mu muhango wo gufungura iyo nama, Perezida Kagame yashimye umusaruro n’icyerekezo cy’iyo nama, byatumye u Buyapani bukomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko TICAD yatangiye mu gihe icyerekezo cy’umugabane wa Afurika cyasaga nk’ikitagarara, nyamara ngo ibyo byose ntibyigeze bica intege icyerekezo cyiza abatangije iyo nama bari bafite.

Agaruka ku musaruro iyo nama imaze gutanga, Perezida Kagame yavuze umwihariko wagiye uhabwa abikorera mu iterambere.

Byatumye u Rwanda rushyira imbere ubufatanye n’abikorera mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye.

Ati “U Rwanda rwashyize imbere iterambere ry’abikorera muri gahunda zigamije iterambere hakoreshejwe gushora mu bintu bitatu. Icya mbere ni imiyoborere. U Rwanda rwabyaje umusaruro ibipimo bya raporo ya Banki y’Isi ya Doing Business mu gushyiraho ahantu habereye ishoramari.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kurushaho korohereza ishoramari, hashyizweho “inkiko zihariye z’ubucuruzi kandi dukorana n’abaturanyi mu kurushaho kwihuza, kugira ngo tworohereze ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

U Rwanda kandi rwashoye imari nyinshi mu kubaka ibikorwa remezo byose bigizwemo uruhare na Leta n’abikorera.

Perezida Kagame yatanze urugero rwo kugeza umurongo mugari wa Internet hirya no hino mu gihugu, ari nabyo byabaye moteri y’ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ibyo byajyanye no kubaka ibikorwa remezo bigezweho byo kwakira inama n’ibifasha mu bukerarugendo.

Perezida Kagame yagize ati “Icya gatatu kandi cy’ingenzi, twashoye mu kubakira ubushobozi abaturage. Gukora ibyakorewe mu Rwanda no muri Afurika bisaba urubyiruko rufite ubumenyi kandi rufite ubuzima bwiza.”

Yongeyeho ati “Twaguye amahugurwa mu bya tekiniki n’ubumenyi ngiro twibanda cyane ku bumenyi mu by’ikoranabuhanga ari nako haterwa inkunga ihangadushya no kwihangira umurimo.”

U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze mu kigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA.

Perezida Kagame yashimye ubwo bufatanye cyane cyane ishoramari rikorwa na sosiyete zo mu Buyapani.

Ati “Hari izindi ngamba ziriho zizorohereza imishinga mishya by’umwihariko ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu by’ibikorwa remezo n’inganda.”

Mu bikorwa byabyawe n’ubwo bufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani harimo abaturage 131,000 bagejejweho amazi meza mu Burasirazuba; ihangwa rya FabLab rimaze gutuma havuka ibigo bisaga 62; abakorerabushake 280 bagize uruhare mu bikorwa binyuranye mu Rwanda n’amashanyarazi yagejejwe ku baturage 195,000 inyubako 65 z’ubuyobozi n’ibigo nderabuzima icyenda.

Hubatswe kandi ibikorwa birimo umupaka uhuriweho wa Rusumo na kilometero 145 z’imihanda ihuza u Rwanda n’abaturanyi; abanyarwanda 1165 bungukira ubumenyi mu Buyapani; hahugurwa abarimu 63,563, n’ibindi byinshi.

Perezida Kagame mu nama ihuza Afurika n’u Buyapani izwi nka TICAD

Perezida Kagame aganira na Perezida Alpha Conde wa Guinée, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu

Perezida Kagame yavuze ko TICAD yagize umusaruro mu gutuma u Rwanda ruha umwanya abikorera mu iterambere ry’igihugu

Inama ya TICAD yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma batandukanye muri Afurika

Src : IGIHE

2019-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye

Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar mu buryo bwihariye

Ubwanditsi 22 Apr 2019
U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ese Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’abayobozi yaba yarashyizwe mu bikorwa?

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Ubwanditsi 15 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.
INKURU NYAMUKURU

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda
ITOHOZA

FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 15 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru