• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Editorial 04 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyabonye umurambo wa Jean Marie Vianney Rugerinyange, wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri minisiteri y’umuco, wari waburiwe irengero kuva ku Cyumweru gishize.

Rugerinyange yaherukaga kugaragara ari muzima ku Cyumweru, itariki 29 Nzeri. Ngo hari mugitondo uwo munsi ubwo abantu batatu bari mu modoka bageraga iwe bagiye kumusura. Ngo bari abagabo babiri n’umugore umwe nk’uko umukozi wo mu rugo, wemeje ko atamenye abo bantu, yabitangaje.

Uyu mukozi wo mu rugo ati: “Ubwo bahageraga, umukoresha wanjye yambwiye kumutegurira icyayi kirimo tangawizi. Kubera ko nta ndimu yari iri mu rugo, nagiye kuyigura kuri butike. Mu kugaruka, nta muntu wari uri mu rugo. Imiryango yose yari ifunze imodoka y’umukoresha wanjye iparitse imbere y’inzu. Natekerezaga ko agiye kugaruka,”

JMV Rugerinyange ngo uwo munsi ntiyatashye mu rugo. Umukozi abonye hashize iminsi ibiri atabona sebuja, yabajije abantu niba baba bazi aho Rugerinyange aherereye ariko abagerageje telephone ze bose bagasanga zitariho.

Iyi nkuru dukesha SOSMedias ivuga ko umugore wa Rugerinyange n’abana baba mu mahanga. Uyu mugore we akaba yaravugaga ko aheruka kumwumva ku Cyumweru nyuma ya saa sita. Ati: “Namwoherereje ubutumwa kuri WhatsApp mbona ko yanabusomye. Hari neza saa saba n’iminota itandatu.”

Uyu ngo yamenye ko umugabo we yabuze kuwa Kabiri, mu gihe abamwegereye bavugaga ko bafite ubwoba bw’umutekano we, ari nabwo basabye inzego z’umutekano gukora iperereza bakamushaka.

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 04 Ukwakira, nibwo Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyabonye umurambo wa JMV Rugerinyange, ariko amakuru akaba avuga ko usibye Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB, nta kindi kinyamakuru cyemerewe kugera aho yari yashyinguwe nyuma yo kwicwa.

2019-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Editorial 26 Jun 2019
Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Editorial 09 Aug 2016
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Editorial 15 Dec 2016
Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Editorial 20 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Editorial 12 May 2019
Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya
POLITIKI

Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Editorial 27 Feb 2018
RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR
POLITIKI

RDC: Uwari ukuriye Mai-Mai NDC yavuze uko Leta yamufashaga ikanafasha FDLR

Editorial 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru