Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyabonye umurambo wa Jean Marie Vianney Rugerinyange, wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri minisiteri y’umuco, wari waburiwe irengero kuva ku Cyumweru gishize.
Rugerinyange yaherukaga kugaragara ari muzima ku Cyumweru, itariki 29 Nzeri. Ngo hari mugitondo uwo munsi ubwo abantu batatu bari mu modoka bageraga iwe bagiye kumusura. Ngo bari abagabo babiri n’umugore umwe nk’uko umukozi wo mu rugo, wemeje ko atamenye abo bantu, yabitangaje.
Uyu mukozi wo mu rugo ati: “Ubwo bahageraga, umukoresha wanjye yambwiye kumutegurira icyayi kirimo tangawizi. Kubera ko nta ndimu yari iri mu rugo, nagiye kuyigura kuri butike. Mu kugaruka, nta muntu wari uri mu rugo. Imiryango yose yari ifunze imodoka y’umukoresha wanjye iparitse imbere y’inzu. Natekerezaga ko agiye kugaruka,”
JMV Rugerinyange ngo uwo munsi ntiyatashye mu rugo. Umukozi abonye hashize iminsi ibiri atabona sebuja, yabajije abantu niba baba bazi aho Rugerinyange aherereye ariko abagerageje telephone ze bose bagasanga zitariho.
Iyi nkuru dukesha SOSMedias ivuga ko umugore wa Rugerinyange n’abana baba mu mahanga. Uyu mugore we akaba yaravugaga ko aheruka kumwumva ku Cyumweru nyuma ya saa sita. Ati: “Namwoherereje ubutumwa kuri WhatsApp mbona ko yanabusomye. Hari neza saa saba n’iminota itandatu.”
Uyu ngo yamenye ko umugabo we yabuze kuwa Kabiri, mu gihe abamwegereye bavugaga ko bafite ubwoba bw’umutekano we, ari nabwo basabye inzego z’umutekano gukora iperereza bakamushaka.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 04 Ukwakira, nibwo Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyabonye umurambo wa JMV Rugerinyange, ariko amakuru akaba avuga ko usibye Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB, nta kindi kinyamakuru cyemerewe kugera aho yari yashyinguwe nyuma yo kwicwa.