• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 31 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Hari amakuru yemeza ko Urukiko Mpuzamahanga (ICC) rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza w’Uburundi ku byaha byibasiye inyoko muntu.

Ikinyamakuru Taarifa kivuga ko hari amakuru cyizeye avuga ko ICC yasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza uyoboye Leta ishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu byatumye abaturage basaga ibihumbi 325 bahunga igihugu.

Aya makuru avuga ko ngo hari impamvu zifatika zatuma Perezida Nkurunziza agezwa imbere y’uru rukiko rukorera mu Buholandi bitewe n’ibikorwa byibasiye ikiremwamuntu byabaye kuva muri Mata 2015 bikozwe n’inzego z’iperereza, abapolisi ndetse n’Imbonerakure.

Ibi ni ibikubiye muri raporo yo muri Kanama 2017 yakozwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi raporo irimo uko ibijyanye na politiki mu Burundi byari byifashe muri rusange kuva 21 Ukwakira 1993 ubwo hadukaga imirwano yari iyobowe na CNDD-FDD, nyuma y’iyicwa rya Perezida Merchior Ndadaye.

Mu 2005 ni bwo Nkurunziza yabaye Perezida w’Uburundi ariko mu 2015 ubwo ishyaka rye ryavugaga ko aziyamamaza, byateje imvururu zaguyemo abatari bake bitewe n’uko kwiyamamaza kutavugwagaho rumwe.

Kuwa 13 Gicurasi mu 2015 habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza riyobowe n’uwari uhagarariye inzego z’iperereza (SNR), Gen. Godefroid Niyombare ariko iza gupfuba. Ibi byakurikiwe n’imfu nyinshi zitandukanye.

Aya makuru aje mu gihe Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora ataha, ingingo yatuma atakaza ubudahangarwa bwo gukurikiranwa na ICC.

Perezida Pierre Nkurunziza si we mukuru w’igihugu wenyine wo ku mugabane wa Afurika waba akurikiranwe n’uru rukiko rwa ICC.

Abarimo Laurent Bgabo wayoboraga Ivory Coast yaraburanishijwe ndetse na Omar Al- Bashiri uherutse guhirikwa ku butegetsi yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

2019-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN :  Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira

Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN : Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
Mu Mahanga

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 17 Feb 2017
Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta
Mu Mahanga

Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu
INKURU NYAMUKURU

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Ubwanditsi 29 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru