Dr Rose Mukankomeje wigeze kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, na Tito Rutaremara wabaye Umusenateri, bahawe imyanya mishya mu buyobozi bw’ibigo birimo HEC n’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.
Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika muri Guverinoma no mu zindi nzego, harimo ko Dr Rose Mukankomeje wabaye Umuyobozi REMA, yahawe kuba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza.
Dr Mukankomeje ni umwe mu bize ibijyanye n’ibinyabuzima n’andi masomo ajyanye na siyansi, aho mu 1992 yanabiherewe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.
Yakoze mu myanya itandukanye mu nzego za leta harimo ko kuva mu 1995 kugera mu 2001 yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma akora muri Minisiteri y’Uburezi kuva mu 2002 kugera mu 2003 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.
Yabaye kandi mu buyobozi bukuru bw’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda harimo ko yabaye Visi Perezida wa Kaminuza yari ishinzwe iby’uburezi, KIE.
Kuri ubu, uyu mugore utari ufite umwanya w’ubuyobozi uzwi kuva mu 2016 ubwo yavaga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa REMA, yagizwe Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza, HEC.
Hari hashize ukwezi HEC ihawe umuyobozi w’agataganyo Muhizi Kageruka Benjamin wari wasimbuye Dr Muvunyi Emmanuel mu mpinduka zakozwe na Minisitiri w’Uburezi.
Ku rundi ruhande, Tito Rutaremara wahoze ari Umusenateri, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, urwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr Iyamuremye Augistin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.
Rutaremara w’imyaka 74 ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987 ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.
Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993). Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera manda ye irangiye muri uyu mwaka.
Ku rundi ruhande Marc Kabandana wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse akanayobora Ikigo cya leta gishinzwe guhugura abakozi (Rwanda Institute of Administration and Management – RIAM), yagizwe umwe mu bagizwe Umwe mubagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.