• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Ubwanditsi 05 Nov 2019 POLITIKI

Dr Rose Mukankomeje wigeze kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, na Tito Rutaremara wabaye Umusenateri, bahawe imyanya mishya mu buyobozi bw’ibigo birimo HEC n’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Mu mpinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika muri Guverinoma no mu zindi nzego, harimo ko Dr Rose Mukankomeje wabaye Umuyobozi REMA, yahawe kuba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza.

Dr Mukankomeje ni umwe mu bize ibijyanye n’ibinyabuzima n’andi masomo ajyanye na siyansi, aho mu 1992 yanabiherewe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

Yakoze mu myanya itandukanye mu nzego za leta harimo ko kuva mu 1995 kugera mu 2001 yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, nyuma akora muri Minisiteri y’Uburezi kuva mu 2002 kugera mu 2003 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siyansi, Ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.

Yabaye kandi mu buyobozi bukuru bw’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda harimo ko yabaye Visi Perezida wa Kaminuza yari ishinzwe iby’uburezi, KIE.

Kuri ubu, uyu mugore utari ufite umwanya w’ubuyobozi uzwi kuva mu 2016 ubwo yavaga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa REMA, yagizwe Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza, HEC.

Hari hashize ukwezi HEC ihawe umuyobozi w’agataganyo Muhizi Kageruka Benjamin wari wasimbuye Dr Muvunyi Emmanuel mu mpinduka zakozwe na Minisitiri w’Uburezi.

Ku rundi ruhande, Tito Rutaremara wahoze ari Umusenateri, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, urwego rutari rufite umuyobozi kuva Dr Iyamuremye Augistin yagirwa Umusenateri akanatorerwa kuba Perezida wa Sena.

Rutaremara w’imyaka 74 ni umwe mu mpuguke n’inararibonye u Rwanda rufite, akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987 ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993). Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera manda ye irangiye muri uyu mwaka.

Ku rundi ruhande Marc Kabandana wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse akanayobora Ikigo cya leta gishinzwe guhugura abakozi (Rwanda Institute of Administration and Management – RIAM), yagizwe umwe mu bagizwe Umwe mubagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Dr. Rose Mukankomeje yahawe kuyobora HEC

Tito Rutaremara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

Marc Kabandana yigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

2019-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 11 Jun 2019
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024
AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa   Imihigo y’umwaka wa 2017/2018
UBUKUNGU

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye
POLITIKI

Perezida Nkurunziza agiye guhura n’ibibazo bikomeye

Ubwanditsi 15 Dec 2016
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe
UBUKERARUGENDO

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Ubwanditsi 21 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru