• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 11 Jun 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida Paul Kagame ari muri Nigeria, arahamara iminsi ibiri, ari kumwe na Perezida Mahammadu Buhari, Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku munsi wa Demokarasi no kurwanya ruswa.

Kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida, banditse ko Paul Kagame yageze i Abuja, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Nigeria, akaza kugeza ijambo ku bitabiriye inama yitwa National Democracy Day Anti-Corruption Summit, ari kumwe na Perezida Mahammadu Buhari wa Nigeria.

Ejo hashize ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Gabon yakiwe na Perezida Ali Bongo Ondimba, i Libreville, ahitwa Palais de la Renovation, Kagame yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba ari muri Gabon mu rwego rwo gukomeza umubano hagati ya Kigali na Libreville.

Yishimiye kuba Perezida Ali Bongo Ondimba agenda atora agatege nyuma y’uburwayi, ati “Nabonye umwanya wo gusura mugenzi wange wari umaze igihe atameze neza. Ndishimira ko ubuzima bwe bugenda bumera neza akongera gusubira mu nshingano ze.”

Yashimye umusanzu Perezida Bongo atanga mu gushakira umuti ibibazo bya Africa no kugeza umugabane ku iterambere, avuga ko bazakomeza gukorana.

Perezida Paul Kagame aheruka no kujya i Kinshasa mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro, nyakwigendera Etienne Tshisekedi se wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Urwo ruzinduko rwabaye tariki 31 Gicurasi 2019 no ku ya 1 Kamena 2019.

Perezida Paul Kagame anyura mu mirongo y’abasirikare baje kumwakira mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Ku wa mbere w’iki cyumweru Kagame yakiriwe na Ali Bongo i Libreville muri Gabon

Ubwo yari i Kinshasa, Perezida Kagame, na Perezida Felix Tshisekedi ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola bashyizeho ihuriro ry’ubufatanye mu gukemura ibibazo no guhahirana ry’ibyo bihugu bitatu

Src : Umuseke

2019-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

RUSHYASHYA 27 Nov 2025
Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED

Burundi: Ishyaka Sahwanya-FRODEBU ryitandukanyije n’ihuriro CNARED

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Ubwanditsi 06 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Anita Pendo  arahakana  ko yabyaye Umwana akamusiga mu cyaro
SHOWBIZ

Anita Pendo arahakana ko yabyaye Umwana akamusiga mu cyaro

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside
HIRYA NO HINO

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019
Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Ubwanditsi 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru