• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 11 Jun 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida Paul Kagame ari muri Nigeria, arahamara iminsi ibiri, ari kumwe na Perezida Mahammadu Buhari, Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku munsi wa Demokarasi no kurwanya ruswa.

Kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida, banditse ko Paul Kagame yageze i Abuja, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Nigeria, akaza kugeza ijambo ku bitabiriye inama yitwa National Democracy Day Anti-Corruption Summit, ari kumwe na Perezida Mahammadu Buhari wa Nigeria.

Ejo hashize ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Gabon yakiwe na Perezida Ali Bongo Ondimba, i Libreville, ahitwa Palais de la Renovation, Kagame yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba ari muri Gabon mu rwego rwo gukomeza umubano hagati ya Kigali na Libreville.

Yishimiye kuba Perezida Ali Bongo Ondimba agenda atora agatege nyuma y’uburwayi, ati “Nabonye umwanya wo gusura mugenzi wange wari umaze igihe atameze neza. Ndishimira ko ubuzima bwe bugenda bumera neza akongera gusubira mu nshingano ze.”

Yashimye umusanzu Perezida Bongo atanga mu gushakira umuti ibibazo bya Africa no kugeza umugabane ku iterambere, avuga ko bazakomeza gukorana.

Perezida Paul Kagame aheruka no kujya i Kinshasa mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro, nyakwigendera Etienne Tshisekedi se wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Urwo ruzinduko rwabaye tariki 31 Gicurasi 2019 no ku ya 1 Kamena 2019.

Perezida Paul Kagame anyura mu mirongo y’abasirikare baje kumwakira mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Ku wa mbere w’iki cyumweru Kagame yakiriwe na Ali Bongo i Libreville muri Gabon

Ubwo yari i Kinshasa, Perezida Kagame, na Perezida Felix Tshisekedi ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola bashyizeho ihuriro ry’ubufatanye mu gukemura ibibazo no guhahirana ry’ibyo bihugu bitatu

Src : Umuseke

2019-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Kinshasa: Abarwanya Leta ya Kabila bateguye imyigaragambyo idasanzwe

Ubwanditsi 25 Oct 2018
RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

RDC: Ijambo rya Perezida Kabila ryateje impagarara mu banyepolitiki

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 07 Sep 2022
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $
INKURU NYAMUKURU

Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Ubwanditsi 16 May 2018
Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru