• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Editorial 20 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’ibura rya Ben Rutabana bikekwa ko yaguye muri Uganda yicishijwe na Frank Ntwali ku mabwiriza ya  Kayumba Nyamwasa na CMI,amakuru Rushyashya yabashije kubona kuva muri Uganda, aratangaza ko uwitwa  Charles Lwanga, uyu akaba ari  Umunyamabanga Mukuru wa RNC muri Uganda, yanditse ibaruwa igenewe    Jerome Nayigiziki, Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, amumenyesha ko hashyizweho icyo bise “Intara ya Uganda” n’abantu 15 bagize komite nshingwabikorwa yayo.

“Nyuma y’imyaka myinshi Intara ya Uganda ikorana  n’urwego ruhuza ibikorwa ku rwego rw’intara, abayobozi ku rwego rw’uturere ndetse n’abandi bayobozi bateraniye mu nama y’iminsi ibiri kuva kuwa 12-13 Ugushyingo 2019 I Kampala, aho komite nshingwabikorwa y’intara yatowe ngo iyobore inahuze ibikorwa bya RNC muri Uganda,” ibi akaba ari ibikubiye muri iyo baruwa yashyizweho umukono na Lwanga ku itariki 13 Ugushyingo 2019.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko iyi nama yaje ikurikira izindi nyinshi zatangiye mu mwaka ushize zahamagariraga gushinga komite nshingwabikorwa y’intara, ngo bizere guhuza ibikorwa neza no kubicunga.

Komite yashyizweho  iyobowe na Pasiteri Deo Nyirigira (Umuhuzabikorwa), bivugwa ko yifashishije itorero rye AGAPE rifite icyicaro I Mbarara, amaze imyaka myinshi ashakira RNC abarwanyi. Urusengero rwe akaba ari rwo abajyanwaga mu gisirikare muri RDC bakusanyirizwagamo mbere yo koherezwa mu bigo by’imyitozo.

Mwibuke ko hari itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda Nyirigira yari yashatse afatanyije n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda [CMI], ryafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu Ukuboza 2017.

Abantu bose batowe bari basanzwe bakorera RNC muri Uganda, ari nabo bashimuta abanyarwanda basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi muri  Uganda kandi abo ninabo bakorana bya hafi na CMI mu kwinjiza abantu mu mutwe witwaje intwaro biganjemo Abanyarwanda baba muri Uganda.

Benshi muri aba Banyarwanda banze kwifatanya na RNC ariko bagiye batabwa muri yombi na CMI ikabakorera iyicarubozo ritandukanye.

Amakuru yizewe  atugeraho akaba avuga ko CMI itagira uruhare mu itegurwa ry’izo nama ahubwo inategeka ugomba kuba muri komite. Urugero rutangwa ni urwa Col. CK Asiimwe, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri CMI bivugwa ko yatanze inama yo kudahyira muri iyo komite Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana kubera ko bananiwe kugabana amashiling akurwa mubikorwa byo kwinjiza abarwanyi binyujishwe mu mushinga  “Self Worth Initiative” [SWI] ari nawo wifashishwa mu gushaka abayoboke.

Indi  makuru akavuga ko impamvu ngo ari uko aba bafite akandi kazi gakomeye ko kwirirwa bakwirakwiza propaganda zibasira u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga. Aba bakaba baramenyekanye cyane kubera ibikorwa nk’ibi bagiye bakorera kuri facebook no mu kinyamakuru The New Vision. giterwa inkunga muri ibi bikorwa na Rujugiro Tribert, biciye muri Sulah Nuwamanya.

Muri uyu mwaka itsinda ry’abarwanyi 25 ba P5. ryatawe muri yombi rifatiwe ku rugamba muri Congo mbere yo koherezwa mu Rwanda kuburanishwa. Aba ngo ni bamwe mu itsinda ryahuye n’akaga mu rugamba rwaguyemo bagenzi babo basaga 100 abandi bagafatwa barimo Major (Rtd) Habib Mudhatiru, kuri ubu uvumira kugahera Kayumba Nyamwasa kubera ukuntu yabashoye mukaga akabima ubufasha kugeza ubwo bicwa n’inzara amafaranga bagewe ari gucuruzwa na Rosette Kayumba, Frank Ntwali n’Alexis uhagarariye ubucuruzi bwa Kayumba muri Mozambike.

Ngiyo ingirwa  Komite Nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

1.Deo Nyirigira – Umuhuzabikorwa
2.Frank Ruhinda – Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije
3.Moris Udahemuka – Umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije
4.Charles Lwanga – Umunyamabanga Mukuru
5.Patrick Tumwine – Ushinzwe umutungo
6.Christopher Busigo – Komiseri ushinzwe ‘mobilization’
7.Enock Asiimwe – Komiseri ushinzwe ubukada
8.Dr Gideon Rukundo – Komiseri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru
9.Dr Sam Ruvuma – Komiseri ushinzwe dipolomasi,akaba na mwene wabo na Museveni
10.Anne Furaha – Komiseri ushinzwe abagore
11.Baker Kwesiga – Komiseri ushinzwe urubyiruko
12.John Ndinazo – Komiseri ushinzwe kubaka ubushobozi
13.Peka Africa – Komiseri ushinzwe igenamigambi
14.Emmanuel Mutarambirwa – Komiseri ushinzwe amatora n’imyitwarire
15.Mediatrice Muhawenimana – Komiseri ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge

Ibi bikaba bivugwa mu gihe u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho ariko Uganda ikabihakana na n’ubu umubano w’ibihugu byombi ukaba ugiye kumara imyaka itatu urimo agatotsi katarangira no gucengacengana gukabije kwa Museveni.

2019-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 01 Jun 2021
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2022
Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Editorial 08 Jun 2019
Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Editorial 31 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Editorial 08 Oct 2016
Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 17 Dec 2020
Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda
Mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru