• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Ubwanditsi 29 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Abahungabanya umutekano w’u Rwanda byaba mu magambo cyangwa mu bikorwa bararye bari menge, kandi Callixte Nsabimana wiyitaga “Sankara” yababera icyitegererezo. Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera imbere y’urukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza yisobanura ku byaha 17 ashinjwa gukora ubwo yari umuvugizi na Visi Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD ufite umutwe w’ingabo wa FLN.

Sankara yabanje gusobanurirwa ibyaha birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Yiregura, Nsabimana Callixte ko ibyaha byose abyemera anabisabira imbabazi. Callixte yanagarutse ku mavu n’amavuko ya MRCD; Kuwa 6 Kamena 2016 hashinzwe umutwe w’ishyaka wa CNRD uyobowe na Wilson Irategeka, hahita hashingwa n’umutwe w’abarwanyi wa FLN. Icyo gihe ngo abarwanyi benshi bazamuwe mu ntera bashingwa ibikorwa by’ingabo muri FLN. Nsabimana we yari ashinzwe ibikorwa by’itumanaho muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Yasobanuye 4 Nyakanga 2017 bahayeho gusinya amasezerano hagati ya CNRD ya Irategeka na PDR Ihumure ya Rusesabagina Paul bibyara MRCD. Nsabimana yavuze ko we n’abandi bantu barindwi biyomoye kuri RNC kuwa 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo bashinga ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM.

Bashinga iryo shyaka, ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara. Bakoze ibikorwa byo gushaka abayoboke hirya no hino ku buryo bageze aho bagira amashami ahantu hatandukanye ku Isi harimo muri Zambia, Malawi, Amerika, Canada, u Budage, u Bubiligi, na Afurika y’Epfo.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2017, ngo nibwo binjiye mu ihuriro MRCD, agirwa Visi Perezida wa kabiri. Mu gihe gito cyakurikiyeho yahise yohereje uwitwa Herman mu mashyamba ya RDC guhagararira RRM no kohereza ingabo muri MRCD. Nsabimana yavuze ko inama zose bakoraga zabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga bavugana kuri telefone. Tariki 15 Nyakanga 2018 nibwo yinjiye muri FLN ari na bwo yasohoye itangazo rya mbere nk’umuvugizi wa FLN.

Nsabimana yavuze ko umushinga wo kugaba ibitero muri Nyungwe wacuzwe mu 2017 na Barnabé Sinayobye wiyita Molani wari umugaba w’ingabo muri FLN ushinzwe ibikorwa bya gisirikare. Nyuma yaho ngo hatangiye gushakwa inkunga n’ubushobozi aho Rusesabagina yemeye ko azatanga Miliyoni imwe y’amadolari.

Abasirikari ba mbere ba FLN bakandagiye mu Rwanda muri Mata 2018; icyo gihe ngo Nsabimana yari ataraba umuvugizi w’uwo mutwe. Yavuze ko ibitero bya mbere bitatu byabaye i Nyaruguru byateguwe atabizi abimenyeshwa nyuma mu nama yabaye 15 Nyakanga 2018 iyobowe na Rusesabagina hatangwa ibisobanuro kuri ibyo bitero.

Iyo nama yabereye ku matelefone bahuje imirongo; Nsabimana we yari mu birwa bya Comores. Muri iyo nama ni bwo Gen Morane [Barnabé Sinayobye] yababwiye ko ari bo batangiye kugaba ibitero ku Rwanda kandi biyemeje kudasubira inyuma.

Icyo gihe ngo biyemeje gutangaza intambara n’amahanga akayimenya; bafata umwanzuro wo gushyiraho umuvugizi, Nsabimana aratorwa. Bahise bemeza ko bategura itangazo ritangaza ko ‘batangije intambara ku Rwanda’ bararyemeza ahita aritangaza ku maradiyo mpuzamahanga. Ati “Narabyemeye kuko nari nsanzwe nshyigikiye ko dukoresha inzira y’intambara.”

Muri iyo nama ngo amaze kugirwa umuvugizi wa FLN, Ubuyobozi bwa FLN nibwo bwemeje ko azajya akoresha Ipeti rya Major kuko uwari umwungirije yari Captain. Yasobanuye ko ipeti rya Major ataryihaye kuko ngo ‘iyo biba kwiha yari kwigira General cyangwa Marechal’. Yemeye ko igitero cyagabwe ku modoka muri Nyungwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 cyabaye kubera igitutu yashyiraga ku bayobozi b’abarwanyi ba FLN ngo bagaragaze ibikorwa ariko atari azi ko hazabaho kwica abaturage no kwangiza ibyabo.

2020-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Ubwanditsi 10 Jul 2020
Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika iyiteguza ko izayirasaho ibisasu bya kirimbuzi

Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika iyiteguza ko izayirasaho ibisasu bya kirimbuzi

Ubwanditsi 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika
IMIKINO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Ubwanditsi 09 Jul 2016
Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.
Amakuru

Dosiye ya Minisitiri w’Intebe w’Uburundi, Gervais Ndirakobuca, uvugwa mu guha intwaro FDLR, yabyukijwe.

Ubwanditsi 27 Apr 2024
Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”
INKURU NYAMUKURU

Kayumba ni umuhemu”…”yaguze amapeti”

Ubwanditsi 05 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru