• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

Ubwanditsi 01 Apr 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ibihugu bya Uganda na Kenya ko u Burundi bwafashe umwanzuro wo kubuza amakamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.

Ubusanzwe amakamyo yose atwaye imizigo avuye ku cyambu cya Mombasa, anyura muri Uganda no mu Rwanda mbere yo kugera mu Burundi.

Ubuyobozi bw’u Burundi buherutse gufata umwanzuro wo kwangira ayo makamyo kwinjira mu gihugu, biteza umuvundo ku mipaka.

Ni umwanzuro utarishimwe n’abacuruzi kuko uhabanye n’ibyo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biherutse kwemeranya byo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Abaminisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abashinzwe ibikorwa by’uwo Muryango, bemeje ko ibihugu binyamuryango byorohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Kenya na Uganda, ibimenyesha ko amakamyo yari yerekeje i Burundi yangiwe kwinjira.

Mu ibaruwa u Rwanda rwanditse rugira  ruti “Guverinoma y’u Burundi ntikiri kwemerera amakamyo atwaye imizigo kwinjira aturutse mu Rwanda hirengagijwe imyanzuro y’abaminisitiri ba EAC.”

“Kubera ko u Burundi bwafunze imipaka yabwo yose ku makamyo atwaye ibicuruzwa avuye mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ntabwo izongera kwemera ko amakamyo ajyanye imizigo mu Burundi aca ku butaka bwarwo.”

Guhera mu cyumweru gishize, amakamyo yari atwaye ibicuruzwa bigiye mu Burundi yaheze ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibaruwa ya Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko kugeza kuwa 30 Werurwe, hari amakamyo 23 yari yarabuze uko yinjira mu Burundi aciye mu Rwanda.

Abashoferi na ba nyiri amakamyo bagerageje bashaka uko ikibazo cyabo cyakemuka ariko Leta y’u Burundi ikinangira.

Tariki 28 Werurwe, amakamyo atatu yari ajyanye ibicuruzwa mu Burundi abinyujije ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera yangiwe kwinjira mu Burundi, abiri muri yo arapakururwa ibicuruzwa bipakirwa mu makamyo yo mu Burundi, naho indi imwe yo byageze kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe itaremererwa kwinjira mu Burundi.

Kuwa Gatanu ushize, ku mupaka wa Ruhwa naho andi makamyo abiri yari yangiwe kwinjira.

Ku mupaka w’Akanyaru, hari andi makamyo yari aparitse ku ruhande rw’u Rwanda, ba nyirayo bari kugerageza kuganira n’ubuyobozi bw’u Burundi kugira ngo yinjire.

Kubera icyo kibazo, amakamyo umunani yaganaga i Burundi yari aparitse mu gace katagira nyirako ahazwi nka Mirama Hills, ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 29 Werurwe .

U Rwanda kandi kuri uyu wa Kabiri rwemereye abarundi batandatu kugaruka mu gihugu, nyuma y’uko Guverinoma yabo ibangiye kwinjira.

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, abo barundi bangiwe kwinjira mu gihugu cyabo tariki 27 Werurwe.

Umwe mu bashinzwe abinjira n’abasohoka yagize ati “Bari baheze mu gace katagira nyirako ku ruhande rw’u Burundi, nta biribwa, ntaho kwikinga bategereje ko abayobozi b’iwabo babemerera kwinjira.”

Abo barundi barimo umuryango w’abantu batanu, umwe yari yaraje kwivuza kanseri mu Rwanda n’undi mugabo wageze mu Rwanda avuye muri Kenya tariki 25 Werurwe 2020.

Tharcienne Hashazinka yari amaze amezi menshi aba mu Rwanda, arwaje umuhungu we waje kwivuza kanseri ku bitaro bya Butaro.

We n’abandi bo mu muryango we bamufashaga kwita ku muhungu we, bari bamaze iminsi itanu baraheze mu gace katagira nyirako ku mupaka, uburyo bwose bwifashishijwe n’umugabo wa Hashazinka ngo binjire mu gihugu cyabo ntacyo bwatanze.

Umwe mu bashinze abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwabakiriye, rukabashyira mu kato rubitaho muri amwe mu macumbi ya Kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Huye.

Impamvu bashyizwe mu kato, ni uko aho bari bari ku butaka butagira nyirabwo ku mupaka, bagiye bahura n’abantu batandukanye ku buryo nta wakwizera ko batahuye n’abanduye Coronavirus.

Icyemezo cy’u Burundi cyo kwangira abaturage bacyo kwinjira iwabo nabyo bihabanye n’imyanzuro yafashwe n’abaminisitiri ba EAC mu cyumweru gishize.

Mu byemejwe harimo kuba ibihugu byarasabwe kumenyesha Ambasade gufasha abaturage babyo baba baragizweho ingaruka n’ifungwa ry’imipaka, kubafasha kugera aho bari bagiye muri EAC n’ibindi.

2020-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 25 Jan 2023
RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

Ubwanditsi 12 May 2016
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 26 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere
Mu Mahanga

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Nyuma y’Itaramo yakoreye i Kigali,  Icyamamare  Davido yatahanye  na Kate Bashabe.
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’Itaramo yakoreye i Kigali, Icyamamare Davido yatahanye na Kate Bashabe.

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abaturage batangiye kwiba ibyo kurya,Polisi imaze gufunga 14

Ubwanditsi 27 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru