• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC – ICYEGERANYO : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.

RNC – ICYEGERANYO : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.

Ubwanditsi 01 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abambari ba Kayumba Nyamwasa ibugande bakoze inama ya RNC ku cyumweru taliki ya 29 Werurwe 2020, iyo nama yongeye kubera I Gayaza iyoborwa na Pastor Gashongore Evariste , umwambari wa Kayumba wiyemeje kuba nka cya kirondwe cyasigaye kuruhu kandi inka yariwe kera. Burya ngo ibisa birasabirana koko Evariste Gashongore , kimwe na Kayumba batunzwe no gucuza rubanda utuntu twabo dore ko Gashongore nawe atunzwe n’amaturo y’abayoboke ava mu rusengero rwa Church of God.

Ku murongo w’ibyigwa muriyo nama hari :

1.Kumenya utanga amakuru yibiva munama zabo ngo muri Rushyashya
2.Gutegura inama ya telconference hagati ya Frank Ntwali, Epimaque Ntamushobora , Bonabaana proosy na Nuwamanya sula hamwe n’abaturage. Iyo nama iteganyijwe kuzaba kuruyu wakane tariki 2/4/2020.

3.Gufata ingamba zo guhashya abatavuga rumwe na Kayumba bari muri Uganda.

Inama yatangiye Evariste Gashongore n’abandi bishimira izamuka mu ntera rya Abel Kandiho na CK Asiimwe bagizwe Generali Majoro na Generali de Brigade byumwihariko. Kuriyo ngingo Evariste yatangarije abayoboke ko izamurwa mu ntera ryabo bagabo bombi ari ikimenyetso simusiga ko bashyigikiwe ndetse ko ntanuzabakoraho kuko barinzwe.

Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana, abakoresha ba Pastor Evariste Gashongore

Avuga ko ibyo bikwiye kubaha imbaraga zo kwigarurira icyo yise ikibuga cya Uganda . Habayeho kwishima kuri abo bayoboke ba RNC  ndetse bafata umwanya ngo wo gushima Imana kwizamurwa rya Kandiho na CK Asiimwe bemeza ko arigihembo cy’Imana yakoreye muri Perezida Museveni, ndetse iyo Mana ngo ibagororeye, ibashimira ibikorwa byabo mu guhashya uwo bita umwanzi ariwe Leta y’u Rwanda. Bamwe mu bafashe ijambo nka ; Byagatonda John, Nzabandora Mohamedi na Rukundo Patrick bagaragaje ko bahangayikishijwe n’amacakubiri ari mwihuriro ndetse basaba kubabariza Kayumba icyo ateganya gukora ngo uwo mwiryane urangire.

Frank Ntwali

Gusa basubijwe ko umuti warangije kuvugutwa ndetse ko mu nama yo kuwa Kane , Frank Ntwali azabigarukaho birambuye. Yababwiye ko  mu ngamba zihuse bafashe, ari uko bagomba gutanga amazina y’abatabashyigikiye kwa Sula na Prossy nabo bakayageza muri CMI , ati ubu CMI yose niyacu turayifite kandi nayo iturinyuma mbese “ni nkaho umukuru wacu Kayumba ariwe uyikomandinze aho ari South Africa”. Abaraho bose bahise bakoma mu mashyi y’urufaya.

N’ubwo Kayumba akomeje kwidegembya akora amanama muri Uganda, ibintu si shyashya usibye Sula na Prossy nabo benshi muri yo nama batavugwaho rumwe nabo dore ko umugore witwa Niragire Solange yahagurutse ati : “Ariko abo ba Sula na Prossy ko arabagande mukaba mu komeza kubaduciriraho kandi tuzi neza ko hari abanyarwanda benshi bari muri Uganda bakora neza akazi ni kubera iki ? gusa yahise asisibiranywa ntiyahabwa igisubizo.

Kayumba amerewe nabi kwisi yose si muri Uganda, n’ahandi ruragurumana, urugero  ni muri Canada, uramutse uri umunyarwanda ukabyara umwana ukamwita “Kayumba” ntawa guha impundu ndetse ngo aze no mu mubatizo we , mu Bubiligi ni uko nta muyoboke Kayumba asigaranye usibye Kanyombya uzwi nka Alexis Rudasingwa nawe kandi arabizi ko Kayumba, atakimwizera bityo nawe ntakivuga,  ngo Kayumba yabwiye abantu be ko Rudasingwa yamubeshye ko yabaye umusilikare, amubeshya n’ ubwoko bwe, ariko Kayumba aza kuvumbura ko ari umuhutu [ w’Umuteruzi w’ibibindi ] kuva ubwo ntamwemera gusa kubera amaturo amuha no kubera ko atize akumva kwitwa umuhuzabikorwa mu Bubiligi ari nkaho ari Perezida.

Alexis Rudasingwa alias Kanyombya

Undi ni Micombero JMV we yavuye muri RNC rugikupita ndetse yagiye yanga guhura na bateruzi bibindi ba Kayumba nka Condo na Nayigiziki inshuro zose baje mu Bubiligi ndetse akaba yara nabiyamye kutamushyira muri Komite yabo. Kuri Micombero birumvikana nk’umuntu wari ufite byinshi ahuriyeho na Rutabana cyane cyane ubucuruzi bwa mahirwe benshi buzwi nka Tombora cyangwa Ikiryabarezi.

JMV Micombero

Mu Bwongereza RNC isigaye mu kanwa ka Nyarwaya Dick alis Ali Abdul Karim umuzamu w’inzu ya Kayumba na Ntamushobora Epimaque umuteruzi w’ibibindi,  akaguru kamwe kaba kari muri FDU -Inkingi akandi muri RNC.

Nyarwaya Dick alis Ali Abdul Karim na Ntamushobora Epimaque

Amerika ho Kantano Serge  Ndayizeye, asigaye wenyine nk’umushwi wintabwa gusa kuri Serge icyo ahuriyeho na Kayumba ni Cash, Serge ibye ni Monde ya Benefice nka yandirimbo ya Koffi Olomide igihe cyose Kayumba azabura icyo amuha ngo nawe ajye kwigurira indaya dore ko Lea Karegeya yamukatiye muri iyi minsi kubera gushwana na Kayumba naho ubundi Serge niwe wari warabaye umupfubuzi kwa Lea, gusa umunsi Kayumba yabuze icyo amuha ntazamenya uko byagenze.

Serge Ndayizeye [ Kantano]

Charlotte Mukankunsi we akina izo mukirere dore ko yigererayo kwa Museveni azi neza imiziro Kayumba afite ikimubeshejeho muri RNC ni uguteganya ko azayiyobora , Uganda nayo ngo yazamugeza k’ubutegetsi ngo akaba Perezida ngo iryo niryo sezerano afitanye n’Imana. Ahandi muri Afurika naho ni kimwe RNC muri Zambiya ntacyo ihakura, isigaranye Tuyisenge Peter nawe wirirwa yububa, Mozambique n’ubwo ibafite, imitima yabo na roho byibereye kuri FDLR na FLN nabyo biri mu marembera.

Charlotte Mukankunsi we akina izo mukirere dore ko yigererayo kwa Museveni

Abantu nka Revocat Karemangingo, Alphonse Monako, Alexis Nyamwasa, Janvier Batungwanayo , Kazigaba Andre wahoze ari umuhesha w’inkiko akiba, agatoroka abo bose nabaheza nguni, kuribo RNC ni agakingirizo . Muri Afurika y’Epfo ho nagahoma munwa , aho bukera umenya Kayumba azanahatoroka kuko ahaboneye ishyano.

Aha muri Afrika y’epfo Kayumba bamuvuyeho nta muyoboke wanamuha n’amazi yariba n’uwari asanzwe ari umufasha we mu busaswa ariwe Emile Rutagengwa ubu nta ninyinya yamwereka , Rosette Kayumba arirya akimara na muramu we nabandi nka babiri [2] nabo babaye nka rwarurondwe rwumiye k’uruhu… Ngayo aya Kayumba, usigaye yicira inda kurwara . Ese mama ko yagiye yigamba kuzamura  Abel Kandiho wa CMI mu ntera ubu haricyo undi azakora ngo amwiture ineza, azamure agatwe? nyamara bizwi neza ko abongabo ba Kandiho, CK Asiimwe na Frank Ntwali aribo Kayumba yakoresheje mu kurigisa Ben Rutabana na Frex Mwizerwa, ariryo pfundo ry’umwiryane n’amacakubiri nk’uko mukaKaregeya aherutse kubivuga. Uyu mwirya uri hose kandi urakomeje kuko muri Norvege nka Rugema Kayumba alias Gafirifiri umukongori we yahisemo kujyana agahinda ke muri FDU. Ubu ntashobora gukandagiza ikirenge i Bugande gusura umwinjira we Peace kubera amarorerwa yahakoreye ubu ntiyemerewe kugenda.  Erega umuzimu wa Ben Rutabana urabasiga kubuce.

2020-04-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota – IGP Munyuza

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ubwanditsi 06 Nov 2019
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Ubwanditsi 03 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo
INKURU NYAMUKURU

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Ubwanditsi 17 Jun 2018
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango
Amakuru

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Ubwanditsi 23 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru