Ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa i Kazaroho byigaruriwe na FARDC bihabwa inkongi y’umuriro, ibyo byabereye muri Zone ya Rucuro, Gurupoma ya Tongo, mu mirwano imaze iminsi ibiri itarahagarara kuva kuri uyu wa kabiri ubwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zashakaga guta muri yombi umuyobozi wa FDLR Gen.Byiringiro Victor.
Amakuru ava mu buyobozi bwa Sosiyete sivile muri Gurupoma ya Tongo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kiwanja yavuze ko bigishidikanwa niba Gen.Byiringiro yafashwe cyangwa ataratabwa muri yombi. Imirwano ikaba igikomeje.
Muri iyi mirwano FDLR yatakaje abarwanyi bagera kuri 32,naho 8 bakaba bakomeretse barimo na Jenerali Busogo ushinzwe iperereza ndetse n’umwe mu bayobozi ba FDLR ufite ipeti rya Majoro akaba yafashwe na FARDC.
FDLR kandi yatakaje ibirindiro bya Kazaroho yari imaranye imyaka 8 ihagenzura yamburwa intwaro nto zigera kuri 20,abarwanyi ba FDLR bakaba bahunze berekeza I Parisi ho muri Nyamuragira ku bindi birindiro bya Gen.Omega, abandi bakaba berekeje ahitwa I Kirama.
Mu kiganiro na Major Ndjike Kayiko Eric Umuvugizi wa FARDC muri ako gace yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko hakiri kare kugira icyo atangaza kuko ibikorwa byo kwirukana FDLR muri kariya gace bigikomeje aho yagize ati: “operasiyo ntirarangira ntitujya muri byinshi kuko twaba tugiye kumena amabanga y’akazi gusa twagoteye abarwanyi ba FDLR muri Kazaroho dusenya n’ibirindiro byabo,hari n’intwaro twabambuye ariko imirwano irakomeje”.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo wica abaturage ubasahura ndetse n’ibikorwa byo gufata ku ngufu abari n’abategarugori, ukaba ugizwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe n’interahamwe. Mu mwaka wa 2001,ikaba ariho yashinzwe mbere ikaba yarabanje kwitwa ALIR, igizwe n’ibice bibiri igice cyitwa ABAHUBIRI [ bagendera k’ubuhanuzi akaba ari igice cyahoze muri ALIR] igice cya kabiri cyitwa ABADUSUMA akaba ari abarwanyi bageze muri ALIR bavuye I Kinshasa gushyigikira Kabira Joseph mu mirwano Repubilika ya Congo yari imazemo iminsi,
Kugeza ubu ibi bice byombi nabyo ubwabyo bikaba bipingana, kugeza ku rwego rwa politiki FDLR ikuriwe na Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor ,urwego rwa gisilikare FOCA rukaba rukuriwe na Gen.Ntawunguka Pacifique uzwi kumazina ya Gen.Omega.
Niyongabo Venant
Muraho bakunzi babe b’ Urwanda, ko numva iyo nkuru yifatwa rya Byiringiro
inshitse ku mutima! Ubwo muzakora follow up mutubwire ko niba byabaye
impamo, kugira nabandi bajenosideri bose ahobari hose yewe nabifatanije na
leta y’ uburundi bumve ko nabo urubeya
rwabababura!
Uretseko nimbere mugihugu kutangamakuru rya murandasi (youtube)
naho yaba: fdlr, rnc, fdu, ishema party
dalfa umurinzi ariho basigaye bafite
imiyoboro banyuzamo ibitekerezo byabo,
birakwiye ko Leta munzego zompi bahaguruka bakaramira umutekano bitararenga inkombe, amategeko ya youtube nabayikoresha akazwe, bitabaye ibyo youtube mu Rwanda ishobora guhinduka rtlm, kanguka ya hassan ngeze nirindi tangazamakuru, njye siniyumvisha ingene abayobozi batabibona! ya political space barotaga
bamaze kuyigarurira mukuyobya no kwankisha abaturage ubuyobozi! Mube
maso, utambana na mukeba ntakubita
urugohe! Murakoze