• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Perezida Museveni niwe uri inyuma y’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda” Perezida w’ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria

“Perezida Museveni niwe uri inyuma y’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda” Perezida w’ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria

Ubwanditsi 02 Dec 2020 INKURU NYAMUKURU

Patrick Oboi Amuriat, umukuru w’Ishyaka ryitwa Forum for Democratic Change (FDC) muri Uganda yatangaje muri iki cyumweru ko Perezida Museveni ariwe sooko y’ibibazo byose biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibi Patrick Oboi yabivuze ubwo yiyamamazaga mu majepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda bakaza kubuzwa ibikorwa byabo na Polisi ya Uganda. Bahise bakora imyigaragambyo mu ituze maze bicara mu muhanda, aho inzego zishinzwe umutekano zabiginze kureka kwicara mu muhanda. Umukuru w’ishyaka FDC yagaragaye yicaye hasi, yambaye ibirenge nkaho inzego z’umutekano zamwatse inkweto ze.

Ubwo yaganirizaga abaturage, Perezida wa FDC yabwiye abaturage ba Kisoro ko naramuka atowe azahita afungura umupaka akasubukura ubucuruzi bwambukiranya imipanaka ndetse agakemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda. Yagize ati “Tugomba kurwana inkundura tukibohora uyu munyagitugu Museveni, ndetse twamaganye ihohoterwa rikorwa n’ingabo ze”

Ubwo yageza ijambo ku baturage ba Uganda yambaye gisirikari, Perezida Museveni yise abatavuga rumwe nawe agatsiko k’amabandi, naho ku bijyanye n’ubwicanyi bwkorewe abaturage aho abagera hafi 60 bamaze kwicwa, Museveni yifashishije umurongo wa Bibiliya avuga ko abakora nabi bagomba kwicwa.

Umuvugizi wa FDC Ssemujiji Ibrahim Nganda avuga ku magambo yavuzwe na Perezida Museveni, yavuzeko ashaka kwerekana ko amatora yo mu kwambere 2021 ari umuhango gusa.

Naho kuri Bernard Sabiti, umusesenguzi wa Politiki yagize ati “Museveni arabizi neza ko atubahiriza amahame ya Demokarasi, ko ahubwo ari kwica mu mitwe abagande. Igihe cyose habaye ikintu kidasanzwe ahita yambara gisirikari cyangwa agafata imbunda ya Kalachinikov, ko Atari umusiviri kandi ko ataje ku butegetsi binyuze mu matora”.

Ku basomye igitabo cya Museveni cyitwa “The Mustard Seed” yemera ibyo yanditse ko ihene imuririye amashilingi atanu, abaga ihene akagarura amashilingi ye kandi ihene yo ubwayo isumba agaciro ayo mashilingi atanu. Abakeka ko barusha Perezida Museveni amajwi baribeshya kuko amatora yarangiye ataraba.

2020-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026
Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred

RUSHYASHYA 05 Jul 2026
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019
Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Ubwanditsi 11 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )
Mu Mahanga

Uko Inama y’igihugu y’ Umushyikirano yagenze umunsi k’uwundi ( VIDEO )

Ubwanditsi 17 Dec 2016
Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru