Abasize bahekuye u Rwanda bakomeje kwihishahisha hirya no hino ku isi , ndetse naho bagaragaye bakarushya iminsi baburana urwandanze kugirango basunike iminsi. Mu bindi bakoresha harimo itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni umwicanyi Charles Ndereyehe Ntahobatuye, usigaye ushaka gukoresha itangazamakuru yiyitirira ibyo ataribyo dore ko yavuze ko ari umuntu uharanira uburenganzira bwa Muntu bikandikwa n’ikinyamakuru The Rwandan kibogamiye kuri FDLR.Iki kinyamakuru icyo kigamije ni ugutambamira ko Ndereyehe yoherezwa mu Rwanda dore ko bigeze kure, akaba atazaba ari Interahamwe ya mbere yoherejwe n’igihugu cy’Ubohalandi kuko hari izindi nterahamwe zoherejwe harimo Mugimba na Iyamuremye baherutse kuzanwa mu Rwanda vuba aha.
Ndereyehe ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w’umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi. Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereeyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.
Kubera amashuri nubugome bwo kwanga abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga itandukanye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.
Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abanda bahezanguni b’abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA. Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n’iburengerazuba.
Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi k’ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.
Yategetse ko ko 20% by’umushahara w’abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk’umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.
Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y’abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.
Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w’ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.
Nkuko byagiye ahagaragara mu minsi yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n’inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n’inzego z;umutekano mu Buholandi.
Nguwo Charles Ndereyehe utegerejwe I Kigali ngo aryozwe ibyaha yakoze