• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Abasize bahekuye u Rwanda bakomeje kwihishahisha hirya no hino ku isi , ndetse naho bagaragaye bakarushya iminsi baburana urwandanze kugirango basunike iminsi. Mu bindi bakoresha harimo itangazamakuru. Urugero rwa hafi ni umwicanyi Charles Ndereyehe Ntahobatuye, usigaye ushaka gukoresha itangazamakuru yiyitirira ibyo ataribyo dore ko yavuze ko ari umuntu uharanira uburenganzira bwa Muntu bikandikwa n’ikinyamakuru The Rwandan kibogamiye kuri FDLR.Iki kinyamakuru icyo kigamije ni ugutambamira ko Ndereyehe yoherezwa mu Rwanda dore ko bigeze kure, akaba atazaba ari Interahamwe ya mbere yoherejwe n’igihugu cy’Ubohalandi kuko hari izindi nterahamwe zoherejwe harimo Mugimba na Iyamuremye baherutse kuzanwa mu Rwanda vuba aha.

Ndereyehe ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w’umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi. Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereeyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.

Kubera amashuri nubugome bwo kwanga abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga itandukanye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.

Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abanda bahezanguni b’abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA.  Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n’iburengerazuba.

Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi k’ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.

Yategetse ko ko 20% by’umushahara w’abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk’umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.

Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y’abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.

Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w’ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.

Nkuko byagiye ahagaragara mu minsi yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n’inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n’inzego z;umutekano mu Buholandi.

Nguwo Charles Ndereyehe utegerejwe I Kigali ngo aryozwe ibyaha yakoze

2020-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 03 Jul 2025
Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Bombori-Bombori muri Guverinoma ya Nahimana, barayisohokamo nk’Inzuki ziva mu muzinga

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 02 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye
Mu Mahanga

Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye

Ubwanditsi 03 Jun 2016
NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite
POLITIKI

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Amakuru

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru