• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Uganda ikomeje kwica nkana amasezerano y’Angola aho kuri uyu wa Gatandatu ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru  y’ikinyoma yari ifite umutwe ugira uti “Besigye, Kagame bahuriye muri USA.”

Uwo wari umwe mu myanzuro y’inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda hari n’abahuza bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku wa 16 Nzeri 2019.

Haganirwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda, i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama.

Umwanzuro wavugaga ko ibihugu byombi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”

Wakurikiranaga n’ugira uti “U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.”

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yavuze ko gukwiza amakuru nk’aya “bigomba guhagarara”, kuko “amasezerano ya Luanda adashobora gushyirwa mu bikorwa hakiri icengezamatwara nk’iri.”

Nyuma y’ibyatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, hakomeje kwibazwa ikigambiriwe bijyanye n’ibyemeranyijweho, cyane ko u Rwanda rwashinje Uganda kenshi kugirana inama cyangwa guha icyuho imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC na FDLR, ku buryo bishobora gusa no kuyobya uburari.

Ibirego by’u Rwanda byabaye nk’ibibona gihamya ubwo Perezida Museveni ubwe, mu ibaruwa yo ku wa 10 Werurwe yandikiye Perezida Kagame, aterura ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, mu buryo bw’impanuka bnagiranye inama n’umunyarwanda uri muri wa mutwe wambwiyeho – RNC.”

Mu byaganirwagaho, Museveni yakomeje ati “Yambwiye ko yifuza ko menya ibintu bibi birimo kubera mu Rwanda. Yanambwiye ko yinjiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yanyu nyakubahwa, ndetse ko bifuza ko tubafasha.”

Uwo wavugwaga ni Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, hakiyongeraho umwe mu banyamuryango bashya bayo, Eugene-Richard Gasana wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.

Abandi barwanya Guverinoma y’u Rwanda kandi barimo Ben Rutabana, Frank Ntwali, Sande Charles n’abandi ni abashyitsi bisanga i Kampala, hamwe n’umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro ushinjwa gutera inkunga ibikorwa birwanya Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse bagafungwa ntibagezwe imbere y’ubutabera, ingingo iri mu zigomba gushakirwa umuti mu biganiro birimo kugeragezwa hagati y’ibihugu byombi. Nyuma y’inama yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri, hitezwe indi nyuma y’iminsi 30, yo izabera i Kampala

Abasesenguzi bati nyamara Col (Rtd) Dr Kizza Besigye, we akunze guhangana na Museveni mu buryo bweruye ariko akoresheje ishyaka rya politiki ryemewe, mu gihe Museveni, ashinjwa  gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano  w’u Rwanda irimo RNC na FDLR.

2019-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi buhangayikishijwe n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Abarundi bari Somalia mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh amamiliyoni

U Burundi buhangayikishijwe n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Abarundi bari Somalia mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh amamiliyoni

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Burundi haravugwa indi mirambo 14 yatoraguwe mu ishyamba rya Kibira

Ubwanditsi 07 Mar 2019
RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Abantu 15 barimo Umunyamerika, bamaze kugwa mu gitero cya Al-Shabaab muri Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete
Amakuru

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ubwanditsi 21 May 2025
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club
Amakuru

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa
POLITIKI

Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Ubwanditsi 28 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru