Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo “Kalinga” ibwiriza abana kuzirikana indangagaciro zikwiye umunyarwanda, aho isobanura umutima ukwiriye kuranga umuntu mu rwego arimo rwose.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Umuhanzi Sengabo Jodas nibwo yagejeje indirimbo Kalinga ku rubuga rusanzwe rushyirwa amashusho atandukanye (YouTube), akaba ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abana bakibyiruka n’ababyeyi.
Aganira na RUSHYASHYANEWS, Sengabo yavuzeko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje muri 2013
Yagize ati “Igitekerezo cyaje mu mwaka wa 2013 ubwo nari mu itorero ribyina umuco ryitwa Indangamirwa za dukundane family ndeba uburyo tubana, ushoboye yumva mugenzi we abaye afite nk’ikibazo runaka cy’uboshobozi akakimukemurira, ariko ndeba n’amateka y’ u Rwanda ukuntu cyera babagaho banagabirana”
Uretse Kalinga, Sengabo afite izindi ndirimbo zirimo Bene u Rwanda, Akanyange, umugore w’abadende n’izindi.
Umva Kalinga yaririmbwe na Sengabo Jodas hano hasi