• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Editorial 22 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw’ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere wanarangiye iyi kipe yambara umweru n’ubururu yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Manace Mutatu Mbedi na Sugira Ernest.

Ni umukino wabereye kuri sitade y’Akarere ka Bugesera, utangira amakipe yombi akinira umupira mu kibuga hagati bisa naho abatoza bombi babanje kwigana ngo barebe uko buri umwe yateguye uyu mukino kugeza ubwo iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Nyuma yo kuva mu kiruhuko ikipe ya Rayon Sports niyo isa naho yagarukanye ubushake kurenza Bugesera FC, kuko yakoze impinduka zaje no kuyiha umusaruro kuko Nshimiyimana Amran wari kapiteni yasimbuwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, Drissa Dagnogo yasimbuwe na Sugira Ernest ndetse Sekamana Maxime asimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

Nyuma yo gusimbuza byakozwe n’ikipe ya Rayon Sports byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa 67 w’umukino Manace yaje kuyibonera igitego kimwe, cyaje gukurikirwa n’igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest mu minota ya nyuma y’umukino.

Muri uyu mukino kandi habonetsemo amakarita abiri atukura yahawe buri ruhande bitewe n’uko abakinnyi batumvikanye, ku ruhande rwa Bugesera FC umukinnyi wo hagati Raphael yahawe ikarita y’umutuku kubera kutumvikana na Mudacumura Rambo wa Rayon Sports we wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara itukura.

Bugesera FC yakinaga umukino wayo wa kabiri nyuma yaho mu mukino wa mbere yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere yitegura gukina indi mikino ya gicuti harimo uwo bazahura n’ikipe ya Police FC.

Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe kuri uyu wa kane ku isaha ya Saa cyenda ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC irakina na Rutsiro FC mu mukino uri bubere kuri Sitade Amahoro i Remera naho Kiyovu Sport Club yo irakira ikipe ya Police FC bo bakinire kuri Sitade ya Mumena.

2021-04-22
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Amavubi yatsindiwe mu rugo na Côte d’Ivoire, Olivier Kwizera avugirizwa induru

Editorial 10 Sep 2018
Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Editorial 27 Mar 2017
Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC

Editorial 25 Jun 2025
APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

Editorial 14 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg
INKURU NYAMUKURU

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Editorial 15 Feb 2019
Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe
HIRYA NO HINO

Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Editorial 20 Jan 2018
Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta
Amakuru

Burundi: baratabariza Aimé Nzoyihera ufunzwe na leta

Editorial 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru