• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura.

Ubwanditsi 22 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw’ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere wanarangiye iyi kipe yambara umweru n’ubururu yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Manace Mutatu Mbedi na Sugira Ernest.

Ni umukino wabereye kuri sitade y’Akarere ka Bugesera, utangira amakipe yombi akinira umupira mu kibuga hagati bisa naho abatoza bombi babanje kwigana ngo barebe uko buri umwe yateguye uyu mukino kugeza ubwo iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Nyuma yo kuva mu kiruhuko ikipe ya Rayon Sports niyo isa naho yagarukanye ubushake kurenza Bugesera FC, kuko yakoze impinduka zaje no kuyiha umusaruro kuko Nshimiyimana Amran wari kapiteni yasimbuwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, Drissa Dagnogo yasimbuwe na Sugira Ernest ndetse Sekamana Maxime asimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

Nyuma yo gusimbuza byakozwe n’ikipe ya Rayon Sports byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa 67 w’umukino Manace yaje kuyibonera igitego kimwe, cyaje gukurikirwa n’igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest mu minota ya nyuma y’umukino.

Muri uyu mukino kandi habonetsemo amakarita abiri atukura yahawe buri ruhande bitewe n’uko abakinnyi batumvikanye, ku ruhande rwa Bugesera FC umukinnyi wo hagati Raphael yahawe ikarita y’umutuku kubera kutumvikana na Mudacumura Rambo wa Rayon Sports we wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara itukura.

Bugesera FC yakinaga umukino wayo wa kabiri nyuma yaho mu mukino wa mbere yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere yitegura gukina indi mikino ya gicuti harimo uwo bazahura n’ikipe ya Police FC.

Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe kuri uyu wa kane ku isaha ya Saa cyenda ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC irakina na Rutsiro FC mu mukino uri bubere kuri Sitade Amahoro i Remera naho Kiyovu Sport Club yo irakira ikipe ya Police FC bo bakinire kuri Sitade ya Mumena.

2021-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Ubwanditsi 28 Jan 2021
Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Ubwanditsi 17 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ITANGAZO RYO KUMENYESHA
MULTIMEDIA

ITANGAZO RYO KUMENYESHA

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN
ITOHOZA

Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa
Amakuru

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru