• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Amatora y’uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu ararimbanyije

Ubwanditsi 29 May 2017 Mu Rwanda

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu gihugu hose bakomeje igikorwa cyo guhitamo umukandida uzahagararira uyu mutwe wa politiki mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Aya matora ageze ku rwego rw’imirenge yabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi 2017 no ku Cyumweru nyuma y’ayabaye mu mpera z’icyumweru cyabanje ku midugudu n’utugari. Abakandida batowe ku rwego rw’utugari bakuwemo babiri bazahagararira imirenge ku rwego rw’uturere.

Mu bice by’umujyi wa Kigali kimwe n’ahandi mu gihugu, amatora yatangiye nyuma ya saa sita, abaturage bavuye mu muganda rusange.

Mu murenge wa Kacyiru ho muri Gasabo, amatora yatangiye ahagana saa cyenda, abatsinze ku rwego rw’utugari bagenera amajwi yabo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere myiza muri Komite ya FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Kacyiru, Patrice Ndanga, yabwiye Itangazamakuru ati “Abiyamamaje bose mu baturutse mu tugari dutandukanye mu murenge wacu bahisemo guha amajwi yabo Perezida Kagame. Bishatse kuvuga ko ariwe mukandida wacu ku rwego rw’Akarere.”

Ndanga yatangaje ko bitatunguranye kubona abagera ku 125 batoye bose bahuriye kuri Perezida Kagame, ati “ Hari imishinga myinshi tugishaka ko afashamo Abanyarwanda mu myaka iri imbere.”

Muri Kimihurura naho Perezida Kagame yabonye amajwi 100% mu gikorwa cyabereye ku biro by’umurenge.

Abakandida mu mirenge yose bazahangana ku rwego rw’Akarere ku ya 3 Kamena, aho abazatorwa bazahita bajya ku rwego rw’Intara mbere y’uko umukandida wa RPF Inkotanyi yemezwa n’Inteko rusange y’Umuryango ku rwego rw’igihugu.

Mu gihe itariki y’amatora igenda yegereza, ingengabihe yashyizweho iteganya ko hagati ya tariki 12 na 23 Kamena hazakirwa kandidatire z’abakandida. Tariki 27 uko kwezi, Komisiyo y’Amatora izatangaza kandidatire z’agateganyo mbere y’uko hatangazwa iza burundu tariki 7 Nyakanga.

-6710.jpg

Abazaba bemejwe nk’abakandida bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku wa 17 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama; umunsi w’amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku b’imbere mu gihugu.

Norbert Nyuzahayo

2017-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Ubwanditsi 09 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda
Amakuru

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Aug 2023
Umunyarwenya Salvado ukomeye I Bugande yageze I Kigali
HIRYA NO HINO

Umunyarwenya Salvado ukomeye I Bugande yageze I Kigali

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Umutoza wa Rayon Sports yafunguwe yamaze kugera I Kigali
ITOHOZA

Umutoza wa Rayon Sports yafunguwe yamaze kugera I Kigali

Ubwanditsi 12 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru