• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Ubwanditsi 01 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, Taliki ya 1 Kanama 2021 ku isaha yi saa saba nibwo myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’ingabo z’igihugu Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya Far Rabat ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Maroc.

Uyu mukinnyi yerekeje muri ki gihugu nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi yaba APR FC ndetse na Far Rabat aho ikipe imwe izajya yoherereza abakinnyi mu rwego rwo kuzamura urwego rwabo, aha birareba cyane ikipe ya APR FC kuko yo isanzwe adakoresha abakinnyi b’abanyamahanga.

Mu butumwa imanishimwe yahaye Urubuga rwa APR FC yagize ati “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, nkanashimira by’umwihariko umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe, kuko yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k’umutima.”

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi wari umaze imyaka isaga itanu akinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC azakora ikizamini cy’ubuzima gusa murii iyi kipe ku buryo nagitsinda azahita aba umukinnyi wa Far Rabat mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Imanishimwe Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko yerekeje hanze y’u Rwanda ari umukinnyi wa Kane uvuye mu ikipe ya APR FC nyuma yaho Byiringiro Lague yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi, Manzi Thierry we akaba yaragiye muri Georgia ndetse na Mutsinzi Ange werekeje mu gihugu cy’u Bubiligi.

Ikipe ya Far Rabat Imanishimwe Emmanuel yerekejemo yashinzwe mu mwaka 1958, ni ikipe y’ingabo z’igihugu za Morroco, kugeza ubu iyi kipe ifite ibikombe 12 bya shampiyona y’ikiciro cya mbere, ikagira ibikombe bibiri byo ku rw’ego rwa Afurika harimo kimwe cya Champions League ndetse na Confederations Cup.

2021-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –  Perezida Kagame

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Mar 2017
Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Umumotari Yishe Nyina Umubyara Kubera kumuzengereza amusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America
HIRYA NO HINO

America:2 bitabye Imana17 barakomereka nyuma yo kuraswa mu ishuri rya Kentucky high school muri America

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 31 May 2016
U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika
Mu Rwanda

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

Ubwanditsi 17 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru