• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Agahuru k’imbwa karagurumanye! Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba 20 zo mu mutwe w’iterabwoba FLN, wa Paul Rusesabagina.

Agahuru k’imbwa karagurumanye! Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba 20 zo mu mutwe w’iterabwoba FLN, wa Paul Rusesabagina.

Ubwanditsi 05 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru dukesha urubuga “Burundi Daily”, muri rusange ruzwiho gutanga amakuru yizewe, aravuga ko Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba zibarirwa muri 20 zo muri wa mutwe w’iterabwoba wa FLN.

Ibi bije bikurikira igikorwa nk’iki Leta y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize, cyo gushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 bo mu mutwe wa RED-Tabara, urwanya Leta y’ Uburundi, bakaba barafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize wa 2020.

Burundi Daily iravuga ko inyeshyamba za FLN zigiye koherezwa mu Rwanda zafatiwe mu ishyamba rya Kibira mu byumweru bike bishize, ubwo ziteguraga kugaba ibitero mu Rwanda. Amapeti y’abazoherezwa mu Rwanda ntarashyirwa ahagaragara, kimwe n’umubare ndetse n’ubwoko bw’intwaro bafatanywe.

Uyu mutwe wa FLN uyobowe n’uwiyise ”Gen JEVA”, utaratamba hagati y’amashyamba y‘u Burundi n’ayo muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo. Wahoze ukuriwe na Paul Rusesabagina, mbere y’uko gashyiga imushyigura akizanira ubutabera bw’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize.

Yagiye yigamba kenshi ibitero byagabwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018 na 2019, byanaguyemo abaturage b’inzirakarengane abandi barakomereka, ibyabo birasahurwa ibindi birangizwa. Ibi byaha ni nabyo Paul “Rusisibiranya” akurikiranyweho, kimwe n’abandi bagaragu be babana muri gereza.

Imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda igizwe ahanini n’inzererezi zishoye cyangwa zishorwa mu ntambara zidashoboye kurwana, kuko uretse n’ubumenyi mu bya gisirika, nta n’impamvu bafite yo kurwana.

Ibi byagiye bibaviramo kwicwa nk’udushwiriri, abandi amagana bagafatwa mpiri, bigaragaza ko mu by’ukuri ari impehe zitazi iyo ziva n’iyo zijya. Si FLN gusa kandi, kuko na P5/RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR imaze imyaka mu mashyamba ya Kongo bisigaye ku izina gusa.

Abo bacakara bo muri FLN ye baje kurushya iminsi mu Rwanda, kimwe na shebuja Rusesabagina, Nsabimana Callixte “Sankara” na Herman Nsengimana , n’ ibindi byihebe biri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda.

Aba bo urubanza rwabo ruzasomwa tariki 20 z’uku kwezi, abaturage bakaba basaba ko bazahabwa igihano ntangarugero, kizatuma n’abandi bishora mu bikorwa byo kuvutsa Igihugu umudendezo babihurwa.

Amakuru avuga ko hakiri amagana y’inyeshyamba za FLN zikibundabuda mu ishyamba rya mu Kibira, ariko abasesenguzi bagahamya ko iki gikorwa cy’uBurundi gishobora gukurikirwa n’ibindi byinshi, bigamije guhashya burundu aka gatsiko k’abagizi ba nabi.

Iki gikorwa kandi cyo guhererekanya abanyabyaha hagati y’uRwanda n’u Burundi kiratanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi uri mu nzira nziza yo kuzahurwa, ndetse n’ubushake bw’ibihugu byombi byo kubumbatira umutekano mu karere.

2021-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Ese ni nde mu nzego z’igisirikare n’umutekano bya Uganda ushyigikiye RNC na FDLR mu guhungabanya URwanda?

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Kigali : Perezida Kagame yasabye abanyenganda gukora ibigurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Kigali : Perezida Kagame yasabye abanyenganda gukora ibigurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Burundi: Abarimu bategetswe gutanga umushahara wose w’ukwezi mu kigega cy’amatora yo muri 2020

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Venant Musoni  wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi
ITOHOZA

Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Ubwanditsi 30 Apr 2019
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya
Amakuru

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ubwanditsi 08 Sep 2021
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)

Ubwanditsi 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru