• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Ubwanditsi 27 Feb 2018 Mu Mahanga

Imfungwa 178 zari zarakatiwe n’inkiko zarekuwe muri gereza ya Bubanza, ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo barekurwaga ndetse n’imiryango yabo yaje kubakira, basabwe kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma bongera gufungwa.

Mu ijambo Perezida Nkurunziza yagejeje ku baturage b’u Burundi, ryo gusoza umwaka wa 2017, yavuze ko hari imfungwa zisaga ibihumbi bibiri zizafungurwa ku bw’imbabazi ze, ndetse anazisaba kuzitwararika zirinda kuba zakongera gufungwa.

Yagize ati “Mu ntego yo kwimakaza amahoro, ituze n’umutekano mu gihugu, tugendeye ku ngingo ya 113 y’Itegeko Nshinga, tugiriye imbabazi abakatiwe gufungwa igifungo kiri munsi y’imyaka itanu.

Abagore batwite n’abonsa, abafite ubumuga bugaragara, abamaze icya kabiri cy’imyaka bakatiwe n’abandi”.

Yakomeje avuga ko bazagenda bahabwa imbabazi bitewe n’uburemere ibyaha bakoze bifite, uko bitwara muri gereza n’ibindi bitandukanye.

 Umuyobozi w’umuryango (APRODH) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, Claver Mbonimpa, mu kiganiro yagiranye na VOA, mu ntangiriro z’uku kwezi, yatangaje ko ubushakashatsi bakoze mu magereza, bugaragaza ko hari abantu basaga 11800 babarizwa mu magereza atandukanye mu Burundi.

Abenshi muri izi mfungwa bakaba barafunzwe kuva mu mwaka wa 2015, ubwo habaga imyigaragambyo yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

2018-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025
Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Ubwanditsi 11 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)
SHOWBIZ

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda
Amakuru

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2024
Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 03 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru