• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Editorial 08 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Kuva aho Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho Dr Jean Damascene Bizimana nka Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yahise yibasirwa n’abari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, abahakanyi bayo ndetse n’izindi ntagondwa zikigendera mu murongo wa Hutu Pawa.

Muri abo twagaruka kuri Ingabire Victoire ndetse na Jambo asbl, ishyirahamwe rigizwe n’abakomoka kuri ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Impamvu nyamukuru bibasira Dr Bizimana ni uko ari urumuri rumurikira abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho bamwe bahinduka abandi bagakomera k’umurage w’ababyeyi babo nka Victoire Ingabire cyangwa se Jambo asbl.

Dr Bizimana ni inararibonye, asobanukiwe neza nicyo kuba Umunyarwanda bivuze, yakoze ibishoboka byose yambika ubusa abahembera amacakubiri n’ivangura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside akaba ariyo mpamvu bamwibasira nkuko Hutu Pawa yibasiraga uwabashaga kubereka ko umugambi w’urwango ntacyo umaze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma bakabizira. Aha twavuga nka Agathe Uwilingiyimana, Nzamurambaho Frederic, Maitre Felicien Ngango,Joseph Kavaruganda n’abandi.

Ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho mu binyejana byinshi u Rwanda rukiri igihugu kigari rutaramburwa ibice byarwo n’abakoloni, aho rwageraga za Masisi, Rutshuru, Bufumbira, Minembwe n’ahandi. Ubwo bumwe bwashenywe n’abakoloni bashyiraho politiki yo gucamo ibicemo Abanyarwanda kugeza bafashije abatarashakaga ubwigenge gushinga ishyaka rya PARMEHUTU.

Abavuga nabi Dr Bizimana, umunyamategeko uzi byimbitse amateka y’u Rwanda n’abambari ba MDR-PARMEHUTU cyane cyane ababakomokaho cyangwa abuzukuru babo. MDR PARMEHUTU na MRND ni amashyaka yakuriye mucyiswe ubumwe bw’Abahutu, ariko ubumwe bw’Abahutu ntibushoboka ahubwo hashoboka ubumwe bw’Abanyarwanda. Abashaka ubumwe bw’ubwoko ni abakuriye mu ngengabitekerezo.

Iyo Ingabire avuga ubumwe bw’Abanyarwanda aba ashaka kuvuga ubumwe bw’Abahutu. Twibutse ko yayoboye ishyaka ryambere (RDR) ryahuzaga imitwe yose yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yuko bahungiye mucyahoze ari Zayire ariyo Kongo-Kinshasa yubu.
Ingabire uvuga ku bumwe bw’Abanyarwanda ntabwo yigeze yitandukanya na rimwe n’icyaha kuko nubu ari hanze kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo atamubabarira iyi Minisitieri ari kunenga umuyobozi wayo yari kubyumvira kuri Radiyo akiri muri gereza. Ingabire kandi ntiyigeze yitandukanya n’ibikorwa by’umubyeyi we Therese Dusabe ahubwo ahora amuvugira amugaragaza ko nta cyaha afite bamubeshyera. Kuri Ingabire abarokotse nibo banyabyaha kuko “babeshyera” umubyeyi we, ibi abisangiye na benshi mu bafite ababyeyi babo bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba gutangirira mu kwigira amateka y’u Rwanda uko yagenze nta kuyaca ku ruhande. Icyo nicyo Ingabire na Jambo asbl badashaka kuko abambika ubusa agaragaza uruhare rwabo kuva muri 1959 kugeza muri 1994 ubwo umugambi wo kurimbura Abatutsi washyirwaga mu bikorwa. Uwo ari we wese ucukumbura amateka Ingabire Victoire n’abambari be bamwita umuhezanguni kuko avuga ibyo badashaka kumva. Bameze nka Gahini ubwo Imana yamubazaga aho murumuna we Abel ari kandi yamwishe.

Iyo tuvuga amateka, tukavuga amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorogoshora ababarimbuye n’ababashyigikiye barimo Ingabire dore ko intego kwari uko umuhutu azavuka akabaza uko umututsi yasaga. Ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ingabire Victoire na jambo asbl ni abo ni abanyeshuri igihe baba bashaka guhinduka.

2021-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi ngo bwaba buteganya kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku buyobozi bwayo

U Burundi ngo bwaba buteganya kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku buyobozi bwayo

Editorial 10 Jan 2018
Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Minisitiri Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Perezida Kabila wa Congo

Editorial 26 Jul 2018
Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Gen. Kiyiko, “Umugaba w’Ikiyiko ” amwe mu mazina yahawe Mudacumura nyuma yo kwicwa

Editorial 25 Sep 2019
Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Editorial 16 Mar 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru