Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari umusore witwa Jay Squeezer ubwiza ukuri ubwoko bwose bw’ibigarasha bishaka gusubiza u Rwanda mu kangaratete. Uyu Jay Squeezer ufite urubuga rwa Kasuku Media kuri YouTube ubusanzwe yakoraga inkuru za ShowBiz ariko amaze kubona uburyo ibigarasha byangiza isura nziza y’u Rwanda yanga guterera agati mu ryinyo.
Yashize hanze amajwi y’interahamwe yamuhamagaye yiyise Rwagafirita itangira iganira icishije bugufi ariko kamere ntishima bushyitsi yahise agaragaza uwo ariwe. Icyari kimuzanye kwari ugutera ubwoba Jay Squeezer kuko abakubitira mu mavi nkuko abyivugira, ariko nanjye ndashaka kugira icyo mbwira iyi nterahamwe.
Yatangiye ivuga ko Leta ya FPR imaze gukora ibibi birenze inshuri 100 ibyakozwe na Leta ya Habyarimana. Yewe burya umutima urimo ubugome uwuha amata ukaruka amaraso. Uyu wasanga ameze nka Rwalinda ushaka kuyobora u Rwanda ariko mushiki we akagenza ibirenge agatungwa niyo Leta ya FPR atuka. Ubu iyi nterahamwe yirirwa yohereza amafaranga mu mitwe y’iterabwoba yanga koherereza abavandimwe mu Rwanda.
Iyi nterehamwe yavuzeko Leta y’u Rwanda imeze nk’agati kumye kagiye kugwa ko igihe cyageze. Yavuzeko aza mu Rwanda kenshi ko system ntakigenda ko u Rwanda rugeze kuri tangente, twakwita aharindimuka. Aha yatanze urugero rw’urubanza rwa Rusesabagina.
Ndasubiza Interahamwe Rwagafirita ko mbere yuko avuga niby’urubanza, yabanza akamenya uko Rusesabagina yaje, nubu inzego z’iperereza zikomeye ku isi zarumiwe; iyo bije ku nyungu z’umutekano w’u Rwanda ntumenya ikigukubise.
Uwo Rusesabagina baririmba ngo isi yose ishaka ntagiye kumara imyaka ingahe muri gereza? Ese yibwira ko inzego z’umutekano n’ubutabera z’Amerika n’Ububiligi zitazi Rusesabagina? Ese yaba azi ko yasatswe mu bubiligi agahatwa ibibazo?
Rusesabagina, umukuru w’ingabo za FLN yarafashwe none mutangiye gutera induru nkaho hafashwe umunyamahoro. Wa nterahamwe we ngo ni Rwagafilita, subiza amaso inyuma wibuke ukuntu mwumvaga BBC, VOA na YouTube mwumva Sankara, nuko si ukubyina muti turatashye. Binyibutsa igihe Bruguiere asohora imyanda ngo ni raporo ku ndege ya Habyarimana ukuntu mwishimye none u Bufaransa muhakandagira museta ibirenge.
Wasoje uvuga ngo amazi si yayandi ngo hagiyeho ibikorwa by’iminyafu: Haaaa Rwagafirita we, uzumve Sankara uko yavugaga ngo barafata Urugwiro mu minota mike none akaba ari gutakamba ngo bamurekure ajye kureba umufiancé we.
Nibutse Rwagafilita ko habanje RDR ngo izacyura impunzi, ibyara ALiR itera intambara y’abacengezi barakubitwa bahinduka FDLR. Twihuse nakwibutsa Rwagafilita ko yaba azi uburyo Lt Gen Mudacumura yishwe, yamurushaga igisirikari? Ese arusha ubutwari Gen Rwarakabije watashye?
Rusesabagina yarashyekeye nyuma y’ibigambo ajya mu bikorwa ayobora umutwe wa FLN. Ibyamubayeho niwe ubizi. Kayumba yashinze P5, ibyayo wabibaza Maj Mudathiru n’abandi 33 bafatanywe. Wabibaza RUD Urunana n’abayiyoboye reka mbe nguhaye inshamake yayo:
RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeli 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR.
Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.
Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.
Brig Gen Musare wize amashuri yisumbuye I Bicumbi mbere yo kurangiriza muri APE Rugunga, yinjiye mu ishuri rya gisirikari ESM muri Ukwakira 1990. Yahunze afite ipeti rya Su Liyetona akaba ari mubakubiswe ikibatsi n’ingabo za APR ubwo yari ku musozi wa Jali ndetse muri Jenoside akaba yarishe abatutsi cyane ahitwa i Remera y’Abaforongo.
Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe igico n’abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.
Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka wa Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALiR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugeza yishwe.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda. Umwe mubashinze RPR Inkeragutabara ariwe Major Gerard Ntashamaje yaje gutaha mu Rwanda.
Uwari uyoboye agatsiko ka RPR Inkeragutabara kihuje na RUD Urunana ni Col Emmanuel Rugema wiyitaga Umupfu w’ishyamba ndetse nundi witwaga Capt Eric ushobora kuba yarihaye ipeti nawe.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema. Amakuru yahamijwe (kuberako umurambo we wabonetse) uyu munsi ariko akaba yari amaze iminsi ibiri acicikana nuko Col Rugema yishwe na bagenzi be nyuma yo kugira amakimbirane mu buyobozi bwuwo mutwe w’iterabwoba uherutse kwica abaturage 14 mu Kinigi mu mpera za 2019.
Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be Col Fayida afatanyije na Cpt Gavana,barwaniraga intebe y’ubuyobozi.
Mu mirimo yakoze, Col Rugema Emmanuel yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Gen.Musare, ndetse na Gen Afurika Jean Michel. Col Rugema asize umugore n’abana batatu bakaba batuye mu mujyi wa Kampala, umugore we yitwa Rosine Mapendo.
Ibi bivuga ko kuva kuri Gen Musare kugera kuri Col Rugema, abayoboye bose RUD Urunana barishwe.
Nakubwira iki nawe watera u Rwanda.