Umwongereza usiganwa ku mamodoka Sir Lewis Hamilton kuri ubu urimo gukinira Mercedes muri Formula 1, amaze iminsi mu biruhuko ku mugabane wa Afurika akaba yari yahereye mu gihugu cya Kenya akurikizaho kuza mu Rwanda aho yahavuye yerekeza muri Namibia.
Uyu mukinnyi watangiriye ibiruhuko muri Kenya, yahageze kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya Kanama 2022, yatangaje ko urugendo rwe rwa kabiri rw’ibiruhuko yarugiye mu Rwanda aho yishimiye kuba yasuye ingagi.
Abinyujije kuri Instagram, Sir Lewis yagize ati “Urugendo rwanjye rwa kabiri narukoreye mu Rwanda, aho twazamutse mu Birunga kureba Ingagi aho ziba nuko zibayeho,”
“Byari byiza cyane kandi biruhura mu mutwe, Ingagi zari zituje kandi ari nziza , kuzegera byari agahebuzo mbese ni ibihe ntazigera nibagirwa.”
Sir Lewis Hamilton w’imyaka 35, amaze gutwara shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwomgereza, Elizabeth II mu kumushimira guhesha ishema igihugu.