• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016 Mu Rwanda

Nyuma yaho Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko umusirikare Adjudant Eddy Claude Nyongera yiyahuye yiturikirijeho gerenade nyuma y’igihe gito agejejwe mu biro bishinzwe iperereza kugirango abazwe byinshi ku cyaha yari akurikiranweho cyo guhungabanya umutekano hari amakuru avuga ko yishwe.

Amakuru atangazwa na bamwe mu gisikare cy’u Burundi avugako ubwo Nyongera yagezwaga mu Biro bishinzwe iperereza i Bujumbura yatangiye gukorerwa iyica rubozo anahatwa ibibazo n’uwitwa Théogène wahoze ari umurwnashyaka wa FNL.

Aya makuru ashimangira ko ibyavuzwe n’Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi , Pierre Nkurikiye ari ibinyoma kuko uyu musirikare atiyahuye nk’uko byatangajwe ahubwo yishwe n’ uwitwa Joseph Mathias Niyonzima bakunze kwita Kazungu ahawe amabwiriza n’Umuyobozi w’uwergo rushinzwe iperereza mu Burundi , Général-major Étienne Ntakarutimana bakunze kwita Steeve.

RPA dukesha iyi nkuri ivuga ko iyicwa rya Adjudant Eddy Claude Nyongera rije rikurikira itabwa muri yombi ry’Aba Ofisiye 4 bato mu gipolisi cy’u Burundi aribo:Adjudant Gahungu Thadée ,Innocent Girukwigomba wari uzanzwe akora mu butabera muri Polisi muri Zone ya Musaga wafashwe akajyanwa ahantu kugeza n’ubu hataramenyakana,Adjudant-chef Albert Kitaburaza na Adjudant Masabo Ferdinand wafashwe asubiye aho yakoraga i Rukoko nyuma y’amabwiriza yari ahawe n’umuyobozi we Major Nikoyagize.

Kuwa 14 Nzeri 2016, ni bwo inkuru y’urupfu rwa Adjudant Eddy Claude Nyongera yatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Nkurikiye yari yatangaje ko Eddy Claude Nyongera wari usanzwe akora mu biro bikuru by’igisirikare cy’u Burundi yiyahuje gerenade ubwo yari arimo kubazwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.

Uyu musirikare ngo yafashwe mu gitondo cyo kuwa 14 Nzeri, akaba yari arimo kubazwa byinshi ku cyaha yakurikiranwagaho cyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nkurikiye yavuze ko uyu musirikare yiturikirijeho gerenade ayikuye mu cyumba kibikwamo intwaro ziba zaratswe abantu b’inkozi z’ibibi ikaba yari ibitse muri icyo cyumba.

Yakomeje avuga ko uyu musirikare ngo yasohotse mu cyumba umu OPJ wa kabiri yamubarizagamo amubwira ko hari ibyo yibagiwe kubwira umu OPJ wa mbere akaba agiye kubanza kubimubwira arangije ngo ahita yinjira muri icyo cyumba yakuyemo gerenade.

Abashinzwe umutekano ngo babanje kurwana na we bashaka kumwaka iyo gerenade ariko biranga maze ngo ubwo babonaga ko igiye guturika ngo birukanse imuturikana wenyine ahita apfa.

Pierre Nkurikiye yari yavuze ko uyu musirikare yiyahuye nyuma yo kuvuga ibyo yari yabajijwe byose gusa amakuru avuga ko abamuhataga ibibazo batandikaga ahubwo bamukoreraga iyicarubozo.

-4092.jpg

Adjudant Eddy Claude Nyongera wishwe bikavugwa ko yiyahuye yiteye Gerenade

2016-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ukuri ku mibereho ya Léon Mugesera watakambiye Abanya-Canada ko adasurwa

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya
ITOHOZA

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara
Mu Mahanga

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani
Amakuru

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Ubwanditsi 26 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru