• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Editorial 06 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagabo yakomeje kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Marines Fc y’i Rubavu yari yakiriye Police FC umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Muri uyu mukino wabereye mu karere ka Rubavu, ikipe ya Police FC yari yasuye niyo yatangiye neza itsinda igitego cyabonetse ku munota wa 4 gitsinzwe na Twizerimana Onesme, cyaje kwishyurwa na Gikamba Ismael wa Marines FC ubwo hari ku munota wa 32 w’umukino.


Ubwo aya makipe yari avuye ku ruhuka, mu gice cya Kabiri Police FC niyo yongeye kwinjira neza mu mukino ibifashijwemo na Ntirushwa Aime yabonye igitego ku munota wa 58, cyaje nacyo kwishyurwa na Gitego Arthur ku munota wa 90, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.


Mu wundi mukino wabaye, Musanze yatsindiwe mu rugo na Mukura VS 3-2, ni bitego byatsinzwe na Namanda Wafula watsinze ibitego 2 ku ruhande rwa Musanze naho kuri Mukura yatsindiwe na Tatou, Kubwimana Cedric na Murenzi Patrick.

Usibye iyi mikino yaraye ibaye, Rayon Sports yaraye itsinze ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ndekwe Félix Bavakure, ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 18.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 8 iteganyijwe kuri iki cyumweru, Espoir FC irahura na Gasogi United, Rutsiro FC ikine na Kiyovu SC, As Kigali na Bugesera FC, APR FC na Gorilla FC naho Rwamagana City yakire Etincelles FC.

I Sarajevo mu gihugu cya Bosnia Herzegovina hari gukinirwa Shampiyona y’Isi mu mukino wa Sitting Volleyball, kuri uyu wa gatandatu u Rwanda mu bagabo batsinzwe umukino wa kabiri wo mu itsinda rya 4 n’ikipe y’igihugu y’U Buholandi amaseti 3-2 (25-20,20-25,22-25, 25-23,11-15)

Ikipe y’igihugu y’abagore nyuma yo kwitwara neza ku munsi wa gatanu batsinda Poland, kuri uyu wa gatandatu batsinze umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere batsinze Bosnie and Herzegovine amaseti 3-0 (25-10,2: 25-9,25-9)

Kuri iki cyumweru imikino irakomeza u Rwanda mu bagabo rukina n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu gihe abagore bo bazongera gukina ku wa mbere bahure n’ikipe y’igihugu ya Ukraine.

2022-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha

Uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha

Editorial 21 Aug 2018
Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Rwogera ni izina rishya mu muziki nyarwanda, yifashishije indirimbo ashimira ababyeyi be kubwo kwitanga kwabo ku buzima bwe.

Editorial 09 Jun 2021
Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Editorial 05 Mar 2021
Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Editorial 12 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022
Amakuru

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy’Isi 2022

Editorial 10 Oct 2021
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 
Amakuru

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Editorial 29 May 2025
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!
Amakuru

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Editorial 22 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru