• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Ubwanditsi 11 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Intimba n’icyoba ni byose ku babyeyi b’Abanye-Congo, nyuma y’aho abana babo barenga 3,000 bamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bitegetswe na Perezida Félix Tshisekedi.

Mu ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira kuri Televiziyo y’igihugu ku wa 3 Ugushyingo, akomoza ku mutekano muke mu Burasirazuba yagize ati “Igihugu kiraduhamagara, gikeneye imbaraga z’abasore n’inkumi bose… Ndabashishikariza kwibumbira mu mitwe yitwara gisirikare, kugira ngo mufashe ingabo zacu mu rugamba rukomeye zirimo.”

Imitwe yitwara gisirikare Tshisekedi yavugaga, ni imwe ihabwa imyitozo n’intwaro maze ikabana n’abasivili nk’uko Interahamwe zakoraga mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Iyi mitwe iba ishinzwe kwica abatavugarumwe n’ubutegetsi, guteza imvururu no gusahura ndetse no gukomeza gukwirakwiza invugo zibiba urwango ahanini zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, ziganisha ku mugambi wa jenoside ishobora gukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Umwe mu babyeyi b’Abanye-Congo utuye mu Mujyi wa Goma (yasabye ko amazina ye ahishwa), yahuye n’abanyamakuru, amarira ashoka ku matama, ubona ko afite intimba ikomeye ku mutima.

Asepfura, yazamuye ijwi ritumvikanaga neza kubera intege nke agira ati: “Iyi mitwe yitwara gisirikare nimara gutangizwa noneho benewacu bavuga Ikinyarwanda izabamarira ku icumu. Nta mutekano byatugezaho ahubwo bizatuma ubwicanyi bwiyongera. Uburyo Tshisekedi ari gushakamo amaboko yo kunganira ingabo ntibuhwitse.”

Ubusanzwe abasirikare bagomba kwinjizwa mu ngabo harebwe ku myaka yabo, ubuzima buzira umuze, hakanategurwa aho bazakorera imyitozo nibura nk’umwaka. Ibyo ariko bikorwa nyuma y’uko ugiye kwinjizwa yagaragaje ubushake.

Abamaze kwinjizwa bose babikoze kuko Tshisekedi yategetse. Imyaka yabo ntiyitabwaho (harimo abarengeje 30), ndetse ntibasuzumwa indwara z’akarande zishobora gutuma basiga ubuzima mu myitozo.

Umubyeyi yakomeje ati “Abana bacu bakunda igihugu ariko si ko bose babasha gukora igisirikare. Biteye agahinda kuba bari gukukumba hatarebwe ibisabwa ku musirikare.” 

“Ubu turibaza impamvu Tshisekedi atubatse igisirikare kizima mbere y’amage, akaba yorekeye abana bacu mu mirwano FARDC isumbirijwemo na M23.”

Abanye-Congo baribaza uko abasirikare barenga ibihumbi 130 FARDC ifite bananiwe guhashya M23 ifite abarwanyi batarenga 8,000. 

Kuri bo, bakunda igihugu ariko bashenguwe bikomeye no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi buha ibikoresho FDLR, umutwe w’iterabwoba uhora ubicira imiryango, ubatwikira mu nzu, ubafata ku ngufu ukabasambanyiriza abana, ndetse ugasahura umutungo kamere wa Congo.

Ku wa 18 Ukwakira, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko FARDC yifatanyije na FDLR mu kurwanya M23. Nyamara M23 irarwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa uko bwije n’uko bukeye.

Yakomeje ati “Ndabaza Tshisekedi,  ni gute abana bagiye gutozwa ibyumweru bibiri bazahangana  n’abarwanyi ba M23 bamaze ibinyacumi by’imyaka mu gisikare? Ibyo FARDC yananiwe, abana bacu b’abasivili nibo bazabishobora?” 

“Imitima yacu irahagaze, ibyo turya ntibitugera ku nzoka kubera abana bacu boretswe mu ntambara bataherewe imyitozo ikwiye.”

Uyu mubyeyi yibukije Tshisekedi ko Abanye-Congo bazi ibibi by’intambara, kandi ingaruka zazo zimaze kubasaguka. 

Ati “Imiryango yacu iheze ishyanga kubera intambara. Tubabajwe n’uko Perezida twari turangamiye ngo aduhe agahenge gato ahisemo imirwano nyamara M23 isaba ibiganiro.”

2022-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi 2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Ubwanditsi 06 Jan 2018
DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Ubwanditsi 13 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu itumye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali
Mu Mahanga

Impamvu itumye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali

Ubwanditsi 12 Aug 2016
AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri
Amakuru

AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

RUSHYASHYA 28 May 2026
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara
ITOHOZA

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Ubwanditsi 30 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru