• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yatsinzwe na Gasogi ihagarika umutoza, Rayon Sports yatsinzwe na Musanze naho APR FC inganya na Mukura VS

Kiyovu SC yatsinzwe na Gasogi ihagarika umutoza, Rayon Sports yatsinzwe na Musanze naho APR FC inganya na Mukura VS

Ubwanditsi 28 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Ubwo hakinwaga umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, amakipe akomeye muri iyi shampiyona yananiwe kwegukana intsinzi by’umwihariko ikipe ya Kiyovu Sports Club yo yatsinzwe na Gasogi United ihita ibagarika umutoza wayo Alain Landeut.

Ibyo guhagarika uyu mutoza wa Kiyovu SC byatangajwe n’umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvénal ubwo hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo umukino wari urangiye.

Kiyovu Sports Club yari yakiriye ikipe ya Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino watangiye neza aho Gasogi yinjiye mu mukino ibona igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 14 cyatsinzwe na Malipangu Théodore, igice cya mbere cy’umukino kikaba cyarangiye uko.

Amakipe yombi akaba yagarutse mu gice cya kabiri, aho ni ubundi Gasogi yongeye kwitwara neza itangirana igitego cya 2 ubwo hari ku munota wa 76 gitsindwa na Malipangu mbere y’uko Nkinzingabo Fiston yahise yishyurira urucaca.

Ubwo Nizigiyimana Karim Makenzi yari yinjiye mu kibuga asimbuye Bugingo Hakim, yahise nawe abona igitego ubwo hari ku mukino wa 90 w’umukino bityo umukino urangira ari ibitego bitatu bya Gasogi United kuri kimwe cya Kiyovu Sport Club.

Mu yindi mikino yakinwe  kuri uyu munsi wa 11, ikipe ya Musanze FC itsinda Rayon Sports ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Peter Agbrevol ndetse na Namanda Wafula, uyu mukino ukaba utatojwe n’abatoza bakuru ba Musanze ndetse n’umwungirije bitewe nuko batari bahari.

I Huye muntara y’amajyepfo, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yahanganyirije na Mukura Victory Sport et Loisir yari iheruka kwitwara neza mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe yombi.

Imikino y’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022

Police FC 0-1 Gorilla FC

Sunrise FC 1-0 Bugesera FC

Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC

Ku Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo 2022

Musanze FC 2-0 Rayon Sports

Kiyovu Sports 1-3 Gasogi United

Mukura VS 0-0 APR FC

Rwamagana City 1-0 Espoir FC

Ku wa Mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2022

Marines FC vs AS Kigali

2022-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or 2022

Ubwanditsi 18 Oct 2022
U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

U Rwanda rwanditse amateka yo gusoza itsinda badatsinzwe muri shampiyona y’isi ya Sitting Volleyball mu bagore , baba aba mbere babikoze muri Afurika

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Ubwanditsi 25 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kubyutsa urubanza rwa Sosthene Munyemana ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kubyutsa urubanza rwa Sosthene Munyemana ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul
Amakuru

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi
HIRYA NO HINO

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru