• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Editorial 03 Apr 2023 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Mata 2023, Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta wigeze no kuba Perezida wa Kenya, yasohoye itangazo ryishimira kuba umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kongo, ukomeje gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro, nk’uko byemejwe mu nama za Luanda, Nairobi, Bujumbura na Adis Abebba.Muri iryo tangazo, Uhuru Kenyatta aremeza ko M23 muri iyi minsi yarekuye utundi duce twinshi yari yarigaruriye ,nka Kitshanga, Kilolirwe na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, ndetse na Bunagana yo muri Twitwari ya Rutshuru, idushyikiriza ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasanga ubu bushake bwa M23 bwagombye gutuma ijya mu mitwe igirana imishyikirano na Leta ya Kongo, nta rundi rwitwazo, ndetse akifuza ko uwo mutwe wazitabira icyiciro cya 4 cy’imishyikirano giteganyijwe mu minsi mike iri imbere.Kugeza ubu M23 ntiyari yarigeze yemererwa kwitabira ibyiciro bya mbere bitatu by’iyi mishyikirano ibera i Nairobi, dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gutsimbarara, buvuga ko “butazigera bushyikirana n’umutwe w’iterabwoba”.

Magingo aya ibyo biganiro byafatwaga nk’ikinamico, dore ko kugeza ubu byitabiriwe n’imitwe yitwaje intwaro, bivugwa ko ari ikorera mu kwaha kwa leta.M23 irashimwa kuba yubahiriza ibyo yasabwe mu kurangiza intambara ica ibintu muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe Leta yo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, birimo guhagarika imirwano no kureka gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR.

Aho kuyoboka inzira y’ibiganiro nk’uko yabigiriwemo inama ubugira kenshi, Leta ya Tshisekedi yahisemo gukomeza intambara ibifashijwemo n’abacancuro ba Wagner, abajenosideri ba FDLR-Nyatura, n’inyeshyamba za PARECO na Wazalendo.

Hari amakuru avuga kandi ko Leta ya Kongo yakomeje kurundanya abasirikari n’ibitwaro mu burasirazuba bw’igihugu, nubwo bitayibujije gukubitwa inshuro mu duce tugenzurwa na M23 bagabyemo ibitero, ndetse bituma M23 yagura ibirindiro byayo.

Amakuru agera kuri Rushyashya arahamya ko aka kanyafu kaba karatumye ubutegetsi bwa Tshisekedi bucisha make, bukanemera kuganira na M23. Aya makuru yanashimangiwe na Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, mu mpera z’icyumweru gishyize, ubwo Uganda yoherezaga muri Kongo abasirikari bayo bagize itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.

Mu itangazo rijyanye n’iki gikorwa, Perezida Museveni yahishuye ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n’Intare za Sarambwe (nk’uko 23 yiyita) irimbanyije mu ibanga. Yaba leta ya Kongo, yaba na M23, ntawe uragira icyo avuga kuri aya makuru yatanzwe na Perezida Museveni, cyangwa ku busabye bwa Uhuru Kenyatta.

2023-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Editorial 11 Jun 2020
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Editorial 20 May 2021
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Editorial 17 Jun 2021
Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Editorial 08 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  
INKURU NYAMUKURU

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Editorial 22 May 2020
Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru
Mu Rwanda

Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru

Editorial 18 Apr 2016
Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi
Mu Mahanga

Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Editorial 16 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru