Mukura VS yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro-League nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa munani.
Uyu mukino ni wo wabimburiye indi y’umunsi wa munani ya BK Pro-League 2026-27 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026.Kigali FC yaherukaga gutsindwa na Kiyovu Sports ni yo yari yakiriye Mukura VS yari yanganyije na Al Merrikh SC.
Kigali FC nubwo yari yakiriye umukino yarushijwe mu gice cya mbere kuko amahirwe babonye harimo ishoti rya Jeremie Basilua Makola ku munota wa cyenda ariko umunyezamu Tuyizere Jean Luc awukuramo, Yves Habimana awusubijemo unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 35 na 42, Charles Mutsinzi yagerageje amashoti ariko anyura hejuru y’izamu rya Mukura VS.
Mukuru VS yari yihariye igice cya mbere, yagowe cyane n’umunyezamu Ndikuriyo Patient wakuyemo imipira ikomeye itanu harimo uwa Boateng Mensah ku munota wa munani n’uwa Pimpong Samuel ku munota wa 11.
Nyuma yo gukinana neza, abakinnyi ba Mukura VS bahaye umupira mwiza Niyonkuru Sadjati ku munota 18 ariko ateye Patient awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ni nako ku munota wa 28, Boateng Mensah yongeye gutera ishoti rikomeye ariko umunyezamu nawo awukuramo.
Mukura VS iba yafunguye amazamu ku munota 39 ku ishoti rya niyonizeye Fred ariko Patient awushyira muri koruneri yatewe na Fred, Abumuremyi yashyizeho umutwe ujya hanze gato y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Mukura VS yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ishaka igitego maze ku munota wa 51 Abumuremyi agerageza ishoti ariko Ndikuriyo Patient arikuramo.
Iri shoti ryakurikiwe n’andi atatu ya Joseph Sackey ku munota wa 54, 65 na 66 ariko nabwo umunyezamu wa Kigali FC ayakuramo.
Ku munota wa 68, Mukura VS yazamukanye umupira maze Pimpong Samuel acomekera Boateng Mensah mu rubuga rw’amahina asabwa gutsinda ariko awukoraho nabi uhita wigira mu ntoki za Ndikuriyo Patient.
Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 74 ubwo Pimpong yongeraga guha umupira mwiza Irumva Justin ariko ateye mu izamu Ndikuriyo Patient awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Mukura VS yagerageje amashoti ishaka igitego nko ku munota wa 75 na 90 yose ya Joseph Sackey ajya hanze y’izamu.
Ku munota wa 90, Dushimimana Olivier yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Mukura VS awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Kigali FC yakoze impinduka ku munota 59, Jeremie Basilua na Mutsinzi Charles bavuyemo hinjiramo Nshimiyimana Tharcisse na Aboubacar Uwiduhaye. Ku munota wa 69 Patrick Baombolia yinjiye mu mwanya wa Habimana Yves no ku munota wa 90 Alvine Irunga na Ntarindwa Aimable binjiye mu mwanya wa Aboubacar Uwiduhaye na Theodor Yawanendji Malipangou.
Mukura VS yakoze impinduka ebyiri aho ku munota 70 Irumva Justin yagiye mu mwanya wa Mangudit Freedom maze ku munota wa 86 Niyonizeye Freedom asimbura Pimpong Samuel.
Kunganya uyu mukino, Mukura VS yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 12 ingabya na Gorilla FC ya kabiri.
Kigali FC ni iya 17 n’amanota atanu mu gihe Etoile del’Est ya 18 ari nayo ya nyuma ifite ane.








