Umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026-2027, waranzwe no kwitwara neza ku makipe makuru, aho Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1, Police FC itsinda Bugesera FC igitego 1-0, mu gihe Gorilla FC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo.
Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026. Wari umukino waranzwe no guhangana gukomeye, aho amakipe yombi yashakaga kwigarurira umukino no kubona amanota atatu.
Junior Kameni ni we wabaye umucunguzi ya Rayon Sports, atsinda ibitego byombi. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 14, nyuma y’uko umunyezamu wa Marine FC akoze ikosa ryo gutanga umupira nabi. Icya kabiri yagitsinze ku munota wa 71, yongera guhesha Rayon Sports amahirwe yo kwegukana amanita atatu y’umunsi.
Marines FC yari yabanje kwishyura ku munota wa 26, igitego cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan, watsinze igitego ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Iyi ntsinzi yafashije Rayon Sports kugeza amanota arindwi no kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo aho kuri ubu iri ku mwanya wa karindwi, ni mu gihe Marine FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 11.
Ku rundi ruhande, Police FC na yo yongeye kubona intsinzi, itsinda Bugesera FC igitego 1-0. Igitego cyabonetse ku munota wa 71, gitsinzwe na Christian Ingabire uzwi nka Tia, gihesha iyi kipe amanota atatu y’ingenzi. Iyi yari intsinzi ya kabiri Police FC ibonye muri uyu mwaka w’imikino, ikaba imaze kugira amanota arindwi.
Mu yindi mikino y’umunsi wa karindwi, APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0, Kiyovu Sports itsinda AS Kigali ibitego 2-0, naho Musanze FC itsinda Amagaju FC ibitego 3-1. Al Hilal SC na yo yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.
Gorilla FC yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 12, nyuma yo kunganya na Etoile de l’Est igitego 1-1. Marine FC na Mukura VS zikurikiyeho, buri imwe ifite amanota 11.
Mu mikino itarabereye igihe ya BK Pro League ndetse indi ikaba iri bukinwe ku munsi wa munani, Rayon Sports izahura na Al Hilal SC ku wa 4 Ugushyingo 2026, mu gihe Police FC izasura Marine FC ku wa 5 Ugushyingo 2026.



