• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)

Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 07 Apr 2018 IMIKINO

Rayon Sports yateye intambwe ya mbere igana mu matsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo kunyagira Costa do Sol ibitego bitatu ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Mu mvura nyinshi yaguye kuva ku munota wa mbere w’umukino, Rayon Sports yari imbere y’abafana bakubise buzuye stade, yatangiye ishaka igitego cya kare ku munota wa mbere gusa Yassin Mugume azamukana umupira yihuta cyane ateye ishoti umunyezamu Jose Ventura Guirrugo arahagoboka.

Rayon Sports yakomeje gukina neza yiharira cyane iminota 12 ya mbere, ibonamo koruneli ebyiri n’amashoti abiri atabashije kugira icyo abyara, uburyo bukomeye cyane bwanahagurukije abafana bwabonetse ku munota wa 18 ku ishoti ry’imbaraga Kwizera Pierrot yateye umupira ugarurwa n’inshundura nto.

Costa do Sol yabonye ko ikomeje kotswa igitutu nayo itangiye gushaka uko igera imbere y’izamu rya Rayon Sports iyibonamo koruneli ya mbere ku munota wa 22 ndetse ku wa 30 ibona uburyo bukomeye ariko Manzi Thierry aritanga akuramo umupira wari utewe na Jose Silver Junior.

Uko iminota yicumaga niko imvura yarushagaho kuba nyinshi ariko abafana bari bicaye mu gice kidatwikiriye ntibacika intege bakomeza gushyigikira ikipe yabo bihebeye.

Mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere Rayon Sports yongeye gukina neza cyane ihererekanya imipira hagati ya Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot na Manishimwe Djabel iza kubona koruneli iterwa na Rutanga Eric ariko ntiyagira icyo itanga.

Costa do Sol yaje kubona koruneli ku munota wa 43 iterwa na Miocha ariko umupira ujya hanze. Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bawurengura vuba bawuhereza Manishimwe Djabel nawe awohereza kwa Hussein Tshabalala awuteye mu izamu ukorwa na Jone Feliciano umusifuzi ahita yemeza ko ari penaliti.

Tshabalala yazonze abakinnyi ba Costa do Sol yo muri Mozambique

Iyi penaliti abakinnyi ba Costa do Sol ntibigeze bayemera byatumye buzura ku musifuzi bamubwira ko abibye bituma anahereza Mondlane Salomao itarita y’umuhondo.

Tshabalala yateye penaliti neza umunyezamu ntiyamenya aho umupira uciye, bakomeza gukina iminota ibiri y’inyongera yari ishyizweho nayo itagize icyo itanga.

Igice cya mbere kirangiye, abatoza n’abakinnyi ba Costa do Sol buzuye ku musifuzi bashaka kumukubita bituma Polisi yinjira mu kibuga kumurindira umutekano.

Igice cya kabiri gitangiye, Costa do Sol yakomeje guteza akavuyo nk’uko byari bimeze mu minota ya nyuma y’inyongera, biba ngombwa ko umusifuzi Jackson Pavaza azamura mu bafana Ushinzwe imibereho y’abakinnyi b’iyi kipe, Artur Faria wari unafite inshingano zo kumvikanisha abakinnyi, bavuga Igi-Portugais n’umutoza uvuga Icye-Espanyol.

Umutoza wa Costa do Sol ukomoka muri Argentine, Fabio Costa, yakoze impinduka akuramo Nelson Divressone yinjiza Salum Mustafa. Costa do Sol yakomeje gushaka uko yakwishyura ari nako ikora amakosa menshi yaje gutuma ihabwa ikarika ya kabiri y’umuhondo ya Kaonga ku ikosa yari akoreye Mugume.

Kapiteni wa Costa do Sol, Decarvalho yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku munota wa 60 umupira ujya hanze, Rayon Sports ihita nayo yongera gusatira, Kwizera Pierrot ateye umupira mu izamu rya Costa do Sol nawo ujya hanze.

Umutoza Ivan Minnaert yakomeje impinduka ku munota wa 65 yinjiza Muhire Kevin asimbuye Manishimwe Djabel ahita anahindura umukino bigaragara kuko yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 77.

Rayon Sports yahise ibona ikarita y’umutuku yahawe Kwizera Pierrot nyuma yo kubona amakarita abiri y’umuhondo ntiyayicitse intege kuko yatsinze igitego cya gatatu cyanashimangiye intsinzi ku munota wa 81 cya Tshabalala ku mupira yari ahawe na Muhire Kevin.

Umutoza Ivan mu rwego rwo gukomeza hagati mu kibuga yakuyemo Tshabalala yinjiza Mugisha François byatumye ikomeza kwihagararaho nubwo Costa do Sol yakomezaga gusatira cyane iminota 90 irangira ari ibitego 3-0.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda yabonye impamba izajyana i Maputo mu mukino wo kwishyura tariki 18 Mata 2018, aho isabwa kunganya gusa cyangwa igatsindwa ibitego biri munsi ya bitatu igahita yerekeza mu matsinda ya CAF Condeferation Cup, amateka mashya azaba yanditswe n’ikipe yo mu Rwanda.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Hussein Tshabalala, Mugume Yassine na Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yiteguwe i Maputo muri Mozambique mu buryo budasanzwe

Costa do Sol: Jose Ventura Guirrugo, Francisco Miocha, Feliciano Jone, Nelson Divrassone, Chawanangwa Kaonga, Mathew Sibale, Isac Decarvalho (Kapiteni), Jorge Muholove, Nilton Ernesto, Agero Jonasse na Salomao Mondlane.

Abakinnyi 11 ba Costa do Sol babanje mu kibuga

Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya mbere yo gutangira umukino

Abakinnyi ba Costa do Sol bajya inama mu mukino

Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda

Mukunzi Yannick agerageza kunyura hagati y’abakinnyi ba Costa do Sol

Abanyamakuru bihinnye mu mutaka bagerageza gufata amashusho mu mvura yajojobaga kuri Stade ya Kigali

Umusifuzi Jackson Pavaza yereka umunyezamu wa Costa do Sol, Jose Ventura Guirrugo umurongo atarenga mbere yo guterwa penaliti

Yahise yinjizwa neza na Tshabalala igice cya mbere kigana ku musozo

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira kimwe mu bitego bitatu

Myugariro wa Rayon Sports, Nyandwi Saddam agerageza gucenga umukinnyi wa Costa do Sol

Abafana bitwaje imitaka batiza umurindi Rayon Sports bahaye ikibanza mu mitima yabo

Rwarutabura azamura ibendera ry’u Rwanda ku mukino ikipe ye yaCosta do Sol Rayon Sports yatsinze Costa do Sol

Muhire Kevin winjiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 77

Abakinnyi ba Rayon Sports bari bafite ibyishimo by’ikirenga

Hussein Tshabalala ni we wafunguye amazamu ku gitego cyabonetse kuri penaliti

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bishimiraga igitego mu buryo budasanzwe

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y’umukino

Umutoza Ivan Minnaert na bagenzi be bari bafite akanyamuneza ku maso

2018-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 20 Jul 2024
Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Ubwanditsi 12 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City
UBUKUNGU

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Ubwanditsi 21 Nov 2018
Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi
Amakuru

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Ubwanditsi 19 Aug 2023
Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 26 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru