Ibaruwa yashyizweho umukono na Musenyeri Christian NOURRICHARD wa Diyosezi ya Évreux mu Bufaransa, ikaba yaragiye ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 02/05/2023, iragaragaza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Wenceslas Munyeshyaka mu basaseridoti ba Kiliziya Gatolika n’abashobora kuba bo.
Wenceslas Munyeshyaka yabarurwaga mu basaserdoti ba Arikiyediyozesi ya Kigali, ariko akaba yakoreraga muri Diyosezi ya Évreux, aho yahungiye amaze kugira uruhere muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyeshyaka ntiyemerewe gutanga ukarisitiya cyangwa amasakaramentu, kandi iki cyemezo cya Papa Francis ntikijuririrwa.
Iyi baruwa ntiyerura ngo ivuge icyo Wenceslas Munyeshyaka yazize, gusa abayobozi be bamuregaga gushaka abagore no kubyarana nabo , ibintu bifatwa nka sakirirego muri Kiliziya Gatolika. Inkiko Gacaca zahamije
Wenceslas Munyeshyaka kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu, cyane cyane abari bahungiye muri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru.
Igitangaje, ni uko kugeza ubu yaba Kiliziya Gatolika, bwaba n’ubucamanza bw’Ubufaransa, birengagije ibimenyetso bihamya icyaha Wenceslas Munyeshyaka.