• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Ubwanditsi 07 Jul 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kane Tariki 06 Nyakanga 2023 ku kicaro cya ‘RGL Security Company’ giherereye mu murenge wa Ndera wo mu karere ka Gasabo niho habereye umuhango wo gisinya amasezerano hagati ya Rayon Sports na RGL.

Rayon Sports yari ihagarariwe n’umunyamabanga wayo Patrick Namenye. Uyu munyamabanga yatangaje ko yishimiye aya masezerano kuko azafasha ikipe kwitegura neza uyu mwaka w’imikino kuko izanahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF.

Patrick Namenye yagize ati: “Iki kigo twasinyanye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro uzayava mo. Kizadufasha cyane kuko hari amafaranga kizaduha kandi ahagije gusa twumvikanye kutayatangaza ahubwo bigakomeza kuba ibanga ry’abasinyanye amasezerano.”

Uwari uhagarariye RGL Security Company, Patrick Ouko usanzwe ari umuyobozi w’iki kigo mu Rwanda yahamije ko impamvu yatumye bahitamo gukorana na Rayon Sports ari uko ari ikipe ikunzwe yafasha kwamamaza ibikorwa byabo.

 Patrick Ouko yagize ati: “Ntibyatugoye gufata umwanzuro wo gukorana na Rayon Sports kuko natwe muri RGL tugira intero ivuga ngo turi ikigo cya rubanda kandi gikorera rubanda. Ni kimwe na Rayon Sports kuko nayo ari ikipe ya rubanda. Twizeye ko muri uyu mwaka twasinyanye tuzagira umusaruro wisumbuyeho kandi bizanagira uruhare mu biganiro byo kongera amasezerano kuko ntitwifuza ko aba umwaka umwe gusa.”

RGL Security Company ni ikigo mpuzamahanga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kimaze imyaka irenga 30 gishinzwe ariko kimaze imyaka 13 gikorera mu Rwanda kuko kihakorera kuva mu 2010.

 RGL ifite abakozi basaga 3300 itanga Serivisi zitandukanye zirimo gucunga umutekano hifashishijwe Camera, abarinzi, ibyuma bitabaza, gukumira inkongi z’umuriro n’ibindi.

2023-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Ubwanditsi 28 Feb 2023
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Ubwanditsi 13 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022
Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru