• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Ubwanditsi 08 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023 nibwo uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Aloss Ferrer yatangaje ko asezeye kuri uyu mwanya ayari amazeho amezi cumi n’atani.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Carlos Ferrer yatangaje ko yeguye ku bushake bwe aho ko hari indi mishinga ateganya kwikorera.

Nk’uko ikinyamakuru IGIHE cyanitangaje, hari umuntu wo mu ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA wemeje isezera rya Carlos.

Yagize ati “yasanze afite umusaruro mubi, ahitamo kugenda. Ntabwo umuntu yagusezera mu mahoro ngo umutangire.”

Carlos Ferrer ubwo yageraga mu Rwanda yasinye amasezerano y’umwaka umwe ubwo hari muri Werurwe 2022, ubwo yarangiraga uyu mutoza yongerewe andi y’imyaka ibiri yahombaga kurangira muri 2025.

Muri ayo masezerano y’imyaka ibiri harimo ko azageza u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2023, kuba atarageze kuri iyo ntego ngo ni imwe mu mpamvu yatumye asezerano kuri uyu mwanya.

Mu mikino 12 yatojemo Ikipe y’Igihugu, yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y’amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y’amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade ari munyamabanga mushya waryo.

Binyize kuri Twitter, FERWAFA yagize iti “Komite Nyobozi ya Ferwafa, mu nama yayo yateranye kuri uyu wa 7 Kanama yemeje Bwana Kalisa Adolphe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa.”

Camarade aje kuri uyu mwanya asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye ku bw’impamvu ze bwite.

Uyu mwanya ukaba wari ufitwe Karangwa Jules mu gihe cy’agateganyo.

Adolphe Kalisa yamenyekanye cyane ubwo yari mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu Rwanda ya APR FC aho yayibereye umunyamabanga mu gihe kitari gito.

2023-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Charly na Nina ngo  ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Ubwanditsi 06 Jan 2017
SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

Ubwanditsi 15 May 2024
Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 29 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impinduka  zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero  ‘ZION TEMPLE’
Mu Mahanga

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB
Amakuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ubwanditsi 26 Jun 2021
Uganda: Batatu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa zirimo amakuru y’iperereza ku rupfu rwa Kaweesi
HIRYA NO HINO

Uganda: Batatu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa zirimo amakuru y’iperereza ku rupfu rwa Kaweesi

Ubwanditsi 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru