• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ibyihebe byo muri RNC birakihishahisha inyuma y’ udutangazo two kuyobya uburari, “al qaeda” yabo yasenyutse kera. Biyigendekeye nka MDR-Parmehutu, MRND, CDR n’andi mashyaka atwibutsa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Abo ku ruhande rwa shefu w’ibyihebe Kayumba Nyamwasa, n’abo kwa muramu we bahanganye, Frank Ntwari, barasimburana mu gusohora udutangazo tutagira epfo na ruguru, ngo babeshye abakiri mu buyobe ko umutwe wabo ukiriho. Byahe byo kajya ko RNC yasenyutse keraaaaa.

Yego isenyuka ry’umutwe w’iterabwoba biraramira ibyo wari utarahitana, ariko se guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, uretse kwikura mu isoni, biratwibagiza ubuzima bw’inzirakarengane zahitanywe cyangwa zakomerekejwe na grenades RNC yateye ahantu hanyuranye muri Kigali? Biragarura se amagara y’abantu ibyo byihebe byashoye mu mashyamba ya Kongo bagatikirirayo, abandi bagafatwa mpiri, ngo bararwanya uRwanda, Igihugu cyababyaye?

Gutukana se hagati y’izo ntati, biragarura amamiliyoni y’imisanzu impunzi zahaye abo besikoro ngo bagiye guhirika ubutegetsi mu Rwanda?

Yego iby’abapfu biribwa n’abapfumu, ariko uburiganya ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Ayo matangazo ya hato na hato yandavuzanya se, arafasha iki abashutswe bakiteranya n’Igihugu, bakagiharrabika, bakakigambanira, none ikiryabarezi kikaba kibasenyukiyeho bakibwerabwera ishyanga? Micombero, Musonera, JPaul Kazungu, umumotsi Serge Ndayizeye, Robert Mukombozi, Patrick Benerugaba n’abandi mwiyahuye mu bugambanyi mukiri bato, murazibandwa muzerekeza he ko Nyamwasa yabangirije ejo hazaza?!

Ibibaye kuri RNC ntawe bitunguye ku bari basanzwe nazi neza ubutekamutwe bwa Nyamwasa n’ibindi bigarasha bigenzi bye. Uburyo bavuye mu Rwanda bahakoze ibyaha biremereye, gusebanya gusa bitagira umurongo wa Politiki, n’ubundi buswa bukabije, byerekanaga ko ari ikibazo cy’igihe gusa, imbwa zikabirwaniramo. Nta gihe Rushyashya itabibabwiye, none iryavuzwe riratashye

Kayumba Nyamwasa arinze arunduka akibeshya ko RNC izafata u Rwanda ngo kuko azi ibanga RPF yakoresheje!
Ariko koko mu kinyejana tugezemo hari abagikurikira akarimi gusa katagira igikorwa na busa?

Icyo Kayumba yahishe izo mpumyi, ni uko RPF yari ifite impamvu yumvikana yo gushoza urugamba, ikagira n’ubushobozi bwo kuritsinda.

N’ikimenyimenyi yarwanye na Leta ya Habyarimana ishyigikiwe n’amahanga, ariko Inkotanyi ziyikubita inshuro kubera kurwanira ukuri. Ntiwashyira imbere inda n’ikinyoma nka RNC ngo uzatsinde intambara.

Icya kabiri, RPF yari ifite abayobozi n’abanyamuryango b’inyangamugayo, badafite ubusembqa na mba. Nyamara muri RNC, kuva kuri Nyamwasa kugeza ku muyoboke wo hasi, utari umujura ni umujenosideri. Kari agatsiko k’imfube n’ibisahiranda, kugeza n’ubwo kajya gushakira amaboko ku bicanyi ba FDLR bahekuye uRwanda.

Icya gatatu, abasirikari ba RPF baranzwe no gukunda u Rwanda, ubutwari, ubuhanga no gusenyera umugozi umwe, byose bishingiye kuri disipuline ntagereranywa. Aba RNC(P5) ni abanywarumogi biyahura mu kanwa k”intare, impehe zitagira kiyobora.
Ubuhamya bw’abafatiwe ku rugamba, bwerekanye ubugome bwa Kayumba Nyamwasa, wuririye ku bujiji bw’abiyitaga abarwanyi, akabashora mu ntambara abizi neza ko batabasha kurwana. Inkuru yabarwa n’inkongoro zijuse imirambo y’abo bana b’uRwanda. Yabarwa n’abavandimwe ba Ben Rutabana, Kayumba Nyamwasa na Ntwari Frank bashutse akagwa igihugu igicuri.

Icya kane, RPF yarwanaga na Leta ya Habyarimana yari irambiranye kubera kujujubya Abanyarwanda: Irondamoko, irondakarere, umurengwe wa bamwe abandi bicira isazi mu jisho, ruswa yari yarabaye umuco, ubuswa mu mitegekere y’Igihugu, n’andi marorerwa yahaga RPF uburenganzira n’ishingiro byo kuyirwamya.

Uretse gutuka inka ngo dore igicebe cyayo, no gukomeza kwisarurira iby’injiji, mu by’ukuri RNC yo yavuga ko yaregaga iki ubuyobozi bw’uRwanda, niba Abanyarwanda ubwabo ari abahamya b’intambwe yatewe mu nzego zose, kandi idasubira inyuma?

Ese RNC itunzwe n’ibisabano n’ibisahurano, yumvaga koko yahirika ubutegetsi bwiyubatse, bufitiwe icyizere n’umuntu wese ishyira mu gaciro?

Ko u Rwanda rushishikariza buri wese kuva mu buhunzi, nk’abayoboke ba RNC, cyane cyane rubanda rugufi, mwumva muzaba ingwate z’ibisambo n’abicanyi kugeza ryari? Niba hari n’ibyo mwikeka, aho gukomeza kwangarana akarago n’ urubyaro, kuki mudataha ko ubutabera bumaze kujya mu buryo?

Murishinga Nyamwasa uzi amahano yakoze mu Rwanda, unafite ibimutungira mu buhunzi kubera imisanzu mwamuhundagajeho, mukagirango musangiye gupfa no gukira?Ibyo ni ubuyobe bwiyongera ku bundi.

Umutwe wa politiki uzaramba uwubwirwa n’umushinga ufatika wo kubaka igihugu.Uwo uwurebera ku bawugize, ibikerezo byabo, amateka yabo, ukuri, ubutwari n’ubunyangamugayo bibaranga. Naho ubucabiranya nk’ubw’ibigarasha, guhubuka no guhutera mu binyoma, ni nka wa mugezi w’isuri wisiba.

Ibibaye muri RNC nibibere isomo n’abandi biyita “opozisiyo nyarwanda”, birirwa baryana nka za senene zimaranira mu icupa mbere yo kugera ku ipanu zigiye gukarangirwaho. Abishinga Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye, abo kwa Nahimana Tomasi, Tawujeni Rudasingwa, David Himbara n’izindi mburamumaro, hari muzaririmba”urwo mbonye”, ibitereko byasheshwe.

2023-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 07 Dec 2020
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina
HIRYA NO HINO

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Ubwanditsi 01 Aug 2019
Abahoze muri FDLR na RNC bifatanyije na Rusesabagina mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abahoze muri FDLR na RNC bifatanyije na Rusesabagina mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru