Uganda nta nyungu ifite yo kwivanga mu bibazo bwite by’Abanyekongo, uretse igihe byakorwa mu rwego rw’Akarere, hagamijwe gushaka amahoro.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Jenerali Felix Kulayigye, Umuvugizi w’ igisirikari cya Uganda, UPDF, nyuma y’aho abarwana ku ruhande rwa leta ya Kongo bashinje UPDF gufasha M23 ku rugamba muri Teritwari ya Rutshuru.
UPDF iravuga ko ibyo binyoma bikwizwa na Jules Mulumba, umuvugizi wa FDLR yiyita Wazalendo, agamije gusobanura impamvu M23 ikomeje kubakubita incuro.
Iryo tangazo rivuga ko, mu bihuha bye, Jules Mulumba akoresha amafoto ya UPDF yafatiwe ahitwa Tsengero, ku muhanda Bunagana- Rutshuru werekeza i Goma, icyo gihe ikaba yari ikiri mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.
Jenerali Kulayigye rero arasobanura ko UPDF itigeze igera i Sake nk’uko bikwirakwizwa n’interahamwe Jules Mulumba.