• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Editorial 22 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Uyu IHORAHABONA Jean de Dieu bita “Jado”, ubundi akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ariko ubu akaba atuye i Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Ihorahabona “Jado” nibwo akiva muri gereza ya Mageragere, aho yari afungiye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ariko amagambo amuvamo aragaragaza ko atigeze agororoka, ahubwo avanyeyo imigambi mibisha iruta iyo yajyanyeyo, yiganjemo gusebya Igihugu n’ubuyobozi

Ubuvunderi bwa Ihorahabona abunyuza ku mizindaro ikorera kuri YouTube, cyane cyane icyiswe “Umwenegihugu” n’ikindi ngo ni ” Imbarutso ya demokarasi”.

Ubucukumbuzi buratugaragariza ko iyo miyoboro y’ibitutsi ari iy’inkozi z’ibibi zirimo Ingabire Victoire Umuhoza(IVU), n’abandi bahagurukiye kwangisha Leta abaturage.

Mu gihe isi yose yari yugarijwe na Covid-19, abaturarwanda twafashe ingamba zo guhashya icyo cyorezo, zirimo no kwipimisha igihe tugiye ahahurira abantu benshi, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Ihorahabona”Jado” we yigize incakura ngo irusha abandi ubwenge, aho ageze akerekana icyemezo gihimbano, abeshya ko yipimishije Covid-19, byahe byo kajya.

Ya minsi 40 y’umujura rero yarashyize iragera, maze Ihorahabona afatirwa muri ubwo buriganya, ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhanira gukoresha inyandiko mpimbano. Nguko uko yajyanywe muri gereza ya Mageragere, aho yamaze amezi 13, ndetse acibwa ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akirekurwa tariki 07 Gicurasi 2024, aho kwicuza icyaha no kwiyemeza kuba umuturage muzima, feri ya mbere Ihorahabona yayifatiye muri ba bakwizampuha, Umwenegihugu n’Imbarutso ya Demokarasi, maze si ugukoronga yiva inyuma, mbese yerekana ko yabonye abatoza beza, barimo shebuja Cyuma Hassan na nyirabuja IVU.

Mu biganiro byinshi “Jado” amaze guhitisha kuri iyo mizindaro, ahakana kuba yarafatanywe igihanga akabinanirwa, ahubwo ati:”Nazize akagambane ka FPR-Inkotanyi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali , Pudence Rubingisa, n’abandi bagizi ba nabi bifuzaga kuncecekesha, nyuma yo kunyambura umutungo wanjye muri Kangondo”.

Uretse gusebanya abigambiriye, Jado ahuza ate ibibazo bya Kangondo na FPR-Inkotanyi? Iyo ashinja FPR kuba yarazanye amapiki yo kumusenyera, koko yabibonera ibimenyetso? Uwo Meya Rubingisa se ngo wamusenye agahembwa kuba Guverineri, yari afite iyihe nyungu mu kwangaza abaturage?

Tudashatse kuzura akaboze nk’uyu mubeshyi, twibutse gusa ko abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro batujwe mu Busanza, mu mazu aruta kure ayo mu kajagari babagamo (nabo ubwabo bahitaga BANNYAHE).

Bahawe ingurane y’amacumbi ajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali kandi adashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bahabwa ibyangombwa bihamya ko ari ayabo bwite.

Abataranyuzwe bagannye inkiko, maze mu minsi ishize zanzura ko bahabwa ingurane y’amafaranga nk’uko bigenwa n’itegeko.

Uretse uwitwa SHIKAMA Jean de Dieu wagereranyije gusenya Bannyahe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agahanirwa icyaha cyo kuyipfobya, nta wundi muturage wigeze azizwa kutishimira kwimurwa Kibiraro cyangwa Kangondo, izwi nka Bannyahe.

Ibi bisobanuye ko Ihorahabona Jado yihisha inyuma y’iki kibazo abeshya ko ari cyo yazize, ariko mu by’ukuri ari mu mugambi asangiye n’abamukoresha, wo gusebya ubuyobozi.

Nimutekereze umuntu wihanukira akemeza ko ngo 85% by’abantu bafunze mu Rwanda barengana! Ntimumbaze uko yakoze ubwo bushakashatsi!

Ihorahabona Jado avuga ashize amanga ko mu Rwanda nta butabera buhari, ngo ahubwo” abanyabubasha batanga amabwiriza yo gukandamiza abanyantegenke”! Jado ati:”Igihugu kitagira ubutabera ntaho gitandukaniye n’ igihuru”, akongera ati:”Iyi si Leta y’Ubumwe, ahubwo ni Leta ya bamwe”.

Abaturusha ubuhanga mu isesenguramvugo, muzatubwire aho uyu Ihorahabona atandukaniye n’ ibigarasha n’interahamwe zibiba amacakubiri, zikagera aho zita abayobozi bw’uRwanda “agatsiko k’abavantara”?

Mu isebanya rye kandi, Ihorahabona Jean de Dieu “Jado” yemeza ko RIB irajwe ishinga no gufungira abantu amaherere, ngo kuko kuva RIB yashingwa umubare w’abari mu magereza wikubye inshuro nyinshi.

Ibi yemeza nabyo ntituzi uko yabikoreye ubushakashatsi. Gusa anagaragaza ubujiji, kuba atazi ko RIB ari urwego rugenza ibyaha gusa, inkiko zikaba ari zemeza abahamwa n’ibyo byaha n’ ababifungirwa, nazo kandi zishingiye ku mategeko.

Mu kwanzura, iyo witegereje usanga Ihorahabona Jean de Dieu “Jado” yiyenza ngo yongere afungwe, maze inkotsa ze zivuze induru ngo mu Rwanda nta bwinyagamburiro mu kugaragaza ibitagenda. Ntaho yaduhishe ubwo yivugiraga ku mugaragaro urutonde rw’abanyamakuru ahuruza buri gihe uko agonganye n’amategeko.

Icyo twamubwira, kimwe n’abandi bagizwe ibikoresho, ni uko umunsi amategeko yaberetse ko adakinishwa, aba babashora mu byaha ntawe uzanabagemurira.

Umuheto woshya umwambi bitari bujyane!

2024-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani  batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

Editorial 12 Jun 2017
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour du Cameroon 2023

Editorial 30 May 2023
Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Editorial 16 Dec 2017
#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Editorial 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?
Amakuru

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Editorial 22 Mar 2022
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa
Mu Mahanga

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Editorial 05 Jan 2016
Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu
Amakuru

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Editorial 13 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru