Amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri mu burasirazuba bwa Kongo, aravuga ko ibintu byadogereye muri wa mutwe w’iterabwoba, FDLR, nyuma yo kunanirwa kugabana amadolari Tshisekedi yahaye abo bajenosideri, bamubeshya ko bazadobya amatora mu Rwanda.
Ayo makuru avuga ko ku itariki 12 Gicurasi 2024, i Goma, muri hoteli IHUSI iri hafi y’umupaka w’u Rwanda, habereye inama yahuje uhagarariye urwego rw’iperereza mu gisirikari cya Kongo(DEMIAP), Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Peter CIRIMWAMI, n’intumwa za FDLR zari ziyobowe na Brigadier Gen. KIMENYI Sébastien” Nyembo”, ushinzwe ubutasi muri FDLR(G2). Intumwa za “Wazalendo”zari zatumiwe zanze kwitabira inama, kuko abo barwanyi binubira kuba FDLR ihora ihabwa amafaranga, mu gihe bo n’imiryango yabo inzara ibamereye nabi.
Muri iyo nama, Gen. Nyembo yijeje intumwa za Tshisekedi ko FDLR igiye kugaba ibitero mu Rwanda, mu rwego rwo guteza impagarara no kuzambya amatora ateganyijwe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.
FDLR yahise ihabwa “agahimbazamusyi” yagenewe na Perezida Tshisekedi, kangana n’ibihumbi hafi ijana by’amadolari y’abanyamerika($100.000), ni ukuvuga asaga miliyoni 130 uvunje mu manyarwanda.
Ayo madolari yagombaga gushyikirizwa umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, Gen. NTAWUNGUKA Pacifique “Omega”, nk’umuhuzabikorwa byo gutera u Rwanda, nk’uko bari bamaze kubyizeza injiji zo mu butegetsi bwa Kinshasa.
Gen. Nyembo wari uzi neza ko nta gikorwa na kimwe cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda bashobora, yanze kuba umwana, maze ibyo bidolari yari yitoraguriye abikubita umufuka.
Gen. Omega yategereje abagiye kuzana amadolari i Goma, amaso ahera mu kirere. Amaze guheba, nibwo yatangiye guhiga Gen. Nyembo ngo ayamurutse, kumbi umwana w’ijanja yamaze gutorokera mu bice bya Masisi, ahagenzurwa n’ inyeshyamba zimwibonamo.
Ubu Omega na Nyembo barahigana nk’injangwe n’imbeba, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko nta gishya kirimo, kuko inda nini no gupfa ibisahurano ari ibisanzwe mu mitwe yitwa ko irwanya u Rwanda.
Tshisekedi nawe yakomeje gutegereza ko FDLR “ikora akantu” mu Rwanda ngo afungure champagne, none amatora arasatira umusozo nta na “NYWE”!
Aho amenyeye ko FDLR yamutetseho umutwe, ubu araritsira, ndetse ngo yaba yategetse ko abantu bose ba FDLR barengeje cyangwa begereje imyaka 60, barimo abo ba Omega na Nyembo, bayirukanwamo.
Uretse gusezerera abo basaza, hari n’umugambi wo guhindurira FDLR izina, nk’amayeri ya Tshisekedi yo kuyobya uburari, no gushuka amahanga ko uwo mutwe w’iterabwoba bahora bamushinja gufasha, utakiriho.
Icyo kwibaza rero: Ese Tshisekedi afite ubushobozi bwo gukora impinduka muri FDLR, adatinya ko imwivumbuyeho byamugwa nabi, dore ko ariyo maboko asigaranye?
Hagati aho, abarimo Gen. Kimenyi Sébastien”Nyembo” bamaze kubona ko muri FDLR amazi atakiri ya yandi, bakaba ngo bashaka guhungira mu wundi mutwe w’iterabwoba, umutekamutwe Nahimana Thomas ngo yitegura gutangiza.
Ishyaka FDU-INKINGI rya Ingabire Victoire riri mu bahangayikishijwe n’ ibibazo bikomereye FDLR, dore ko riherutse gutangaza ku mugaragaro ko rikorana n’abo bajenosideri.
Kwirukana bamwe mu bategetsi ba FDLR no kuyihindurura izina, biri mu byagombaga kugibwaho impaka mu nama ya FDU yabereye i Buruseli kuwa gatandatu, tariki 06 Nyakanga 2024, ariko Ingabire victoire asaba ko bitavugirwa mu ruhame, kuko ngo byaca intege abarwanashyaka.
Ingabire Victoire rero ari mu itsinda ryiga “mu ibanga” uko ibyo muri FDLR byabonerwa ibisubizo.