• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva u Rwanda rwegurirwa Ababiligi ngo rube umukoroni warwo, ntabwo u Rwanda rwigeze rugira amahoro, kuko Ababiligi bakigera mu Rwanda batangiye gusenya igihugu, bazana ibibi byose wakorera ikiremwa muntu harimo no gutegura umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi 1994. Nubwo bakoze ayo mabi yose u Rwanda, ntibarekeye kuko nanubu bagikora ibishoboka byose ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda mu buryo buziguye ndetse no gukorana nabashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi sibya none, kuko Ububirigi nibo bafatanije na Paremehutu gutegura no gukora genocide yakorewe abatutsi; aho abatutsi bagiye bicwa mu bihe bitandukanye kuva 1959 ndetse bafatanya no gutegura iya rurangiza yabaye mu 1994. Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi Ababiligi babereye ubwugamo abakoze genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, batagatifuza intarahamwe n’abacanyi benshi maze babaha ubwenegihugu , ubu baridegembya mu Bubiligi.

Kugeza na nubu, Ababiligi bakomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ababiligi bakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’indi myinshi binyuze mu gutegura no guha rugari abana b’interahamwe zakoze genocide bababumbira mu kiryabarezi cyizwi nka Jambo Asbl na FDU Inkingi ngo bazakomeze umugambi w’ababyeyi babo n’ababiligi wo kwica abatutsi batarangije mu Rwanda .

Jambo asbl ishyikiwe na Leta y’ububiligi kamwe mu kazi kayo ka buri munsi harimo ubuvuguzi bakorera imitwe y’iterabwoba binyuze mu kinyamakuru cyabo jambo news ndetse no gutegura ibiganiro bagamije kuvugira iyo mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyne cyane FDLR.

Muri 2014, uwari umukuru wa Jambo asbl Placide Kayumba kuri ubu uyobora FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire, akaba na mwene Ntawukuriryayo Dominique wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu mashyamba ya Kongo agirana ikiganiro na Brig Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Victor Byiringiro, naho Laure Uwase yerekeza mu Burundi kubonana niyo mitwe y’iterabwoba muri 2016 abifashijwemo na Leta y’u Burundi. Banabonye na Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’umutekano muri icyo gihe ariko umugambi ari ukureba icyakorwa ngo bahungabanye umutekano w’U Rwanda. Ibi byose bikaba bikorerwa k’ubutaka bw’Ububirigi kandi kumugaragaro ubuyobozi bubirebera.

FDU Inkingi na Jambo asbl bakorera mu Bubirigi, buri kwezi bakusanya amafaranga agenewe gufasha imitwe y’iterabwoba nka FDLR mu bikorwa byayo byo guhungabanya umutekano n’ituze ry’abanyarwanda harimo no gusubukura umugambi wo kurimbura abatutsi. Sibi gusa bakorera mu Bubirigi gusa, kuko banakora ibikorwa byo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro kandi Ububirigi ngo bufite itegeko rikumira rikanahana icyo cyaha, gusa bwo bwahisemo kwica ijisho bati ntitwakwikura abasangirangendo twatangiranye byose harimo no guhelkura u Rwanda.

Ntabwo wavuga uruhare rw’ababiligi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda utavuze Paul Rusesabagina wahawe ubwenegihugu n’Ababiligi, bamufasha gushinga baringa yitwa “Fondation Rusesabagina” aho yakusanyaga amafaranga yitwaje Film Hotel Rwanda, akohererezwa umutwe w’inyeshyamba w’iterabwoba wa FLN washinzwe na Paul Rusesabagina.

Uku gukusanya imisanzu yo koherereza umutwe w’inyeshyamba w’iterabwoba byakorwaga ku manywa y’ihangu mu Bubiligi ndetse byaje gutuma mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 abari muri uyu mutwe w’iterabwoba wa FLN washinzwe na Rusesabagina bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge , Nsengiyumva Vincent batwika n’imodoka ye.

Tariki ya 15 Ukuboza 2018 inyeshyamba za Rusesabagina FLN bakoresheje za nkunga bahawe ndetse zakusanyirijwe mu Bubiligi bazateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu muhanda Rusizi-Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Ibi bitero byose hamwe n’ibindi tutavuze byakozwe n’iyi mitwe y’iterabwoba byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.

Kugeza n’uyu munsi Ububiligi buracyakuruza inda mu gukorana na buri wese uvuze ko utifuriza ineza u Rwanda ngo burebe ko hari icyo bakora mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko disi hari icyo batamenye ko burya u Rwanda rwa kera si rwo rw’uyu munsi. Babarashukaaa.

2025-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Ubwanditsi 31 Dec 2019
U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Burundi : Imbonerakure  n’Interahamwe  nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Burundi : Imbonerakure n’Interahamwe nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame
Amakuru

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022
Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Ubwanditsi 08 Dec 2017
” Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye “-Marc
INKURU NYAMUKURU

” Ubushotoranyi bw’u Burundi, Uganda na Congo ku Rwanda: Ibisinde bizahitana uwabirimye “-Marc

Ubwanditsi 19 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru