• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva u Rwanda rwegurirwa Ababiligi ngo rube umukoroni warwo, ntabwo u Rwanda rwigeze rugira amahoro, kuko Ababiligi bakigera mu Rwanda batangiye gusenya igihugu, bazana ibibi byose wakorera ikiremwa muntu harimo no gutegura umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi 1994. Nubwo bakoze ayo mabi yose u Rwanda, ntibarekeye kuko nanubu bagikora ibishoboka byose ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda mu buryo buziguye ndetse no gukorana nabashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi sibya none, kuko Ububirigi nibo bafatanije na Paremehutu gutegura no gukora genocide yakorewe abatutsi; aho abatutsi bagiye bicwa mu bihe bitandukanye kuva 1959 ndetse bafatanya no gutegura iya rurangiza yabaye mu 1994. Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi Ababiligi babereye ubwugamo abakoze genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, batagatifuza intarahamwe n’abacanyi benshi maze babaha ubwenegihugu , ubu baridegembya mu Bubiligi.

Kugeza na nubu, Ababiligi bakomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ababiligi bakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’indi myinshi binyuze mu gutegura no guha rugari abana b’interahamwe zakoze genocide bababumbira mu kiryabarezi cyizwi nka Jambo Asbl na FDU Inkingi ngo bazakomeze umugambi w’ababyeyi babo n’ababiligi wo kwica abatutsi batarangije mu Rwanda .

Jambo asbl ishyikiwe na Leta y’ububiligi kamwe mu kazi kayo ka buri munsi harimo ubuvuguzi bakorera imitwe y’iterabwoba binyuze mu kinyamakuru cyabo jambo news ndetse no gutegura ibiganiro bagamije kuvugira iyo mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyne cyane FDLR.

Muri 2014, uwari umukuru wa Jambo asbl Placide Kayumba kuri ubu uyobora FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire, akaba na mwene Ntawukuriryayo Dominique wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu mashyamba ya Kongo agirana ikiganiro na Brig Gen Iyamuremye Gaston uzwi nka Victor Byiringiro, naho Laure Uwase yerekeza mu Burundi kubonana niyo mitwe y’iterabwoba muri 2016 abifashijwemo na Leta y’u Burundi. Banabonye na Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’umutekano muri icyo gihe ariko umugambi ari ukureba icyakorwa ngo bahungabanye umutekano w’U Rwanda. Ibi byose bikaba bikorerwa k’ubutaka bw’Ububirigi kandi kumugaragaro ubuyobozi bubirebera.

FDU Inkingi na Jambo asbl bakorera mu Bubirigi, buri kwezi bakusanya amafaranga agenewe gufasha imitwe y’iterabwoba nka FDLR mu bikorwa byayo byo guhungabanya umutekano n’ituze ry’abanyarwanda harimo no gusubukura umugambi wo kurimbura abatutsi. Sibi gusa bakorera mu Bubirigi gusa, kuko banakora ibikorwa byo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro kandi Ububirigi ngo bufite itegeko rikumira rikanahana icyo cyaha, gusa bwo bwahisemo kwica ijisho bati ntitwakwikura abasangirangendo twatangiranye byose harimo no guhelkura u Rwanda.

Ntabwo wavuga uruhare rw’ababiligi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda utavuze Paul Rusesabagina wahawe ubwenegihugu n’Ababiligi, bamufasha gushinga baringa yitwa “Fondation Rusesabagina” aho yakusanyaga amafaranga yitwaje Film Hotel Rwanda, akohererezwa umutwe w’inyeshyamba w’iterabwoba wa FLN washinzwe na Paul Rusesabagina.

Uku gukusanya imisanzu yo koherereza umutwe w’inyeshyamba w’iterabwoba byakorwaga ku manywa y’ihangu mu Bubiligi ndetse byaje gutuma mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 abari muri uyu mutwe w’iterabwoba wa FLN washinzwe na Rusesabagina bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge , Nsengiyumva Vincent batwika n’imodoka ye.

Tariki ya 15 Ukuboza 2018 inyeshyamba za Rusesabagina FLN bakoresheje za nkunga bahawe ndetse zakusanyirijwe mu Bubiligi bazateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu muhanda Rusizi-Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Ibi bitero byose hamwe n’ibindi tutavuze byakozwe n’iyi mitwe y’iterabwoba byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.

Kugeza n’uyu munsi Ububiligi buracyakuruza inda mu gukorana na buri wese uvuze ko utifuriza ineza u Rwanda ngo burebe ko hari icyo bakora mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko disi hari icyo batamenye ko burya u Rwanda rwa kera si rwo rw’uyu munsi. Babarashukaaa.

2025-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Ubwanditsi 06 Jan 2021
Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2024
Umukozi  uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris  nawe  yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana

Ubwanditsi 28 Feb 2017
U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Ubwanditsi 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul
ITOHOZA

Ubutabazi bw’Inkotanyi n’ubumuntu bwa Musenyeri Hakizimana mu kurokora Abatutsi muri St Paul

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André
Amakuru

Nta kuntu Sylvia MUKANKIKO atari kuba inkunguzi akomoka ku mujenosideri MUTABAZI André

Ubwanditsi 08 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru