• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

RUSHYASHYA 01 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Ni ibyatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, rigaragaza abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya na Perezida wa Repubulika.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, naho Dr. Muligande Charles yagizwe umusenateri asimbuye Dr. Kayitesi wajyanywe muri Minaffet.

Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yari asanzwe ari Umunyabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, umwanya yagiyeho avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.

Dr. Ndabamenye yabaye umujyanama mukuru muri MINAGRI, anakora indi mirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

Yabaye Perezida w’inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga n’iy’icyiciro gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.

Dr. Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi

Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI asimbuye Dr. Ndabamenye, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), umwanya yagiyeho n’ubundi asimbuye Dr. Ndabamenye wari ugiye muri Guverinoma, mu gihe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije.

Dr. Uwituze asanzwe ari mu Nama y’Ubuyobozi ya Gabiro AgriHub Business Ltd ndetse akaba ari n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya Gako Meat Company Ltd. Ari mu nama y’Ubuyobozi ya RDB, ndetse akaba ari mu bashinze Rwanda Academy of Sciences (RAS)

Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, yari asanzwe ari Umusenateri anayoboye Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere. Yasimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Dr. Kayitesi Usta yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2024 asimbuwe na Dr. Doris Uwicyeza Picard. Mbere yo kujya muri izo nshingano, Dr. Kayitesi yari Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwo rwego.

Dr. Usta Kayitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika

Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, ni inararibonye muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.

Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.

Yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite

Dr. Charles Murigande yagizwe Umusenateri

Dr. Muligande Charles wagizwe Umusenateri asimbuye Dr. Usta Kayitesi wagiye muri Guverinoma, ni inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, kuko yakoze muri Guverinoma mu myanya itandukanye, ndetse ahagararira igihugu mu mahanga, mbere yuko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020.

Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr. Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Muri Kamena 2016 nibwo Dr Charles Murigande yahawe inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho yasoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.


2025-12-01
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire  irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Ubwanditsi 14 Dec 2018
Igitekerezo cy’Umusomyi  Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Igitekerezo cy’Umusomyi Mutezintare Jean-Michel , Cleveland-Ohio

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Ubwanditsi 22 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Ubwanditsi 02 May 2018
CAN 2019: Sénégal yasezereye Bénin, Nigeria igera muri ½ bigoranye
IMIKINO

CAN 2019: Sénégal yasezereye Bénin, Nigeria igera muri ½ bigoranye

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Undi Munyarwandakazi yahawe igihembo n’umwamikazi w’u Bwongereza
Mu Rwanda

Undi Munyarwandakazi yahawe igihembo n’umwamikazi w’u Bwongereza

Ubwanditsi 04 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru