• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League

Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League

RUSHYASHYA 16 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Perezida w’u Rwanda
Paul Kagame yashimye amakipe akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, nyuma yo kubona itike ya ½ cy’imikino ya UEFA Champions League2025/2026, ayifuriza gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.

Ikipe ya Arsenal FC yabonye itike ya ½ ku wa 15 Mata 2026, nyuma yo gusezerera Sporting CP. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Emirates Stadium amakipe yanganyije 0-0, ariko Arsenal ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 1-0, nyuma yo gutsinda umukino ubanza.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X ashimira Arsenal ku bwo kugera muri iki cyiciro, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza kuyishyigikira.

Yagize ati: “Mwakoze neza mufatanyabikorwa wa Visit Rwanda ku bwo kubona itike ya ½ mu mikino ya UEFA. Tuzakomeza kubashyigikira no mu cyiciro gikurikira.”

Si Arsenal yonyine yashimiwe, kuko andi makipe akorana n’u Rwanda arimo Paris Saint-Germain na Atlético de Madrid na yo yageze muri ½, mu gihe Bayern Munich ikorana n’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye intambwe aya makipe agezeho, ati: “Umusaruro wa Atlético de Madrid, Arsenal na Paris Saint Germain wakomeje kuba mwiza kandi mu buryo buhoraho. Dutegereje imikino iri imbere.”

Mu mikino ya ½, Arsenal izahura na Atlético de Madrid, zombi zikorana na Visit Rwanda, mu gihe Paris Saint-Germain izacakirana na Bayern Munich yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Mu mikino ya ¼ yabaye ku wa 14 Mata 2026, PSG yatsinze Liverpool FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, biyihesha gukomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

I Madrid ho, FC Barcelona yatsinze Atlético de Madrid ibitego 2-1, ariko Atlético ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko PSG na Atlético de Madrid ku bw’imikinire myiza no kubona itike ya ½, abifuriza gukomeza gutsinda no kugera kure hashoboka muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.

2026-04-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe

Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe

Ubwanditsi 10 Aug 2022
Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Ubwanditsi 13 Jan 2022
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Ubwanditsi 03 Apr 2020
Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Ubwanditsi 09 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga kanseri ikaza umurego kubera inzego z’ubuzima zidakora neza

Ubwanditsi 27 Sep 2018
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano
Amakuru

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Ubwanditsi 14 Mar 2025
Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick
Amakuru

Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Ubwanditsi 04 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru