• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League

Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League

RUSHYASHYA 16 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Perezida w’u Rwanda
Paul Kagame yashimye amakipe akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, nyuma yo kubona itike ya ½ cy’imikino ya UEFA Champions League2025/2026, ayifuriza gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.

Ikipe ya Arsenal FC yabonye itike ya ½ ku wa 15 Mata 2026, nyuma yo gusezerera Sporting CP. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Emirates Stadium amakipe yanganyije 0-0, ariko Arsenal ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 1-0, nyuma yo gutsinda umukino ubanza.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X ashimira Arsenal ku bwo kugera muri iki cyiciro, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza kuyishyigikira.

Yagize ati: “Mwakoze neza mufatanyabikorwa wa Visit Rwanda ku bwo kubona itike ya ½ mu mikino ya UEFA. Tuzakomeza kubashyigikira no mu cyiciro gikurikira.”

Si Arsenal yonyine yashimiwe, kuko andi makipe akorana n’u Rwanda arimo Paris Saint-Germain na Atlético de Madrid na yo yageze muri ½, mu gihe Bayern Munich ikorana n’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye intambwe aya makipe agezeho, ati: “Umusaruro wa Atlético de Madrid, Arsenal na Paris Saint Germain wakomeje kuba mwiza kandi mu buryo buhoraho. Dutegereje imikino iri imbere.”

Mu mikino ya ½, Arsenal izahura na Atlético de Madrid, zombi zikorana na Visit Rwanda, mu gihe Paris Saint-Germain izacakirana na Bayern Munich yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Mu mikino ya ¼ yabaye ku wa 14 Mata 2026, PSG yatsinze Liverpool FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, biyihesha gukomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

I Madrid ho, FC Barcelona yatsinze Atlético de Madrid ibitego 2-1, ariko Atlético ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko PSG na Atlético de Madrid ku bw’imikinire myiza no kubona itike ya ½, abifuriza gukomeza gutsinda no kugera kure hashoboka muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.

2026-04-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken

Une étrange rumeur sur des tirs contre Kabila relayée par Theo Francken

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 May 2018
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ubwanditsi 02 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021
Amakuru

Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Abanyarwanda bajya muri Congo-Brazzaville bazajya bahererwa viza ku mipaka
UBUKERARUGENDO

Abanyarwanda bajya muri Congo-Brazzaville bazajya bahererwa viza ku mipaka

Ubwanditsi 17 Oct 2018
Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni

Ubwanditsi 19 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru