Uwihaye ipeti rya General witwa Mutayomba washinze ishami rimwe murigize Nyatura yarasiwe mu mirwano mu cyumweru gishize, ni imirwano yahanganishije M23 na FARDC_FDLR_Wazalendo maze Interahamwe Mutayomba irakomerak bikabije ijya kuvurirwa Kinshasa.
Mutayomba nuwo bavukana witwa Nzima bombi ni Abanyarwanda bahunze muri 1994 bihinduye abakongomani mu kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside muri Kivu y’amajyaruguru. Umuvandimwe we Nzima we yishwe na M23 muri Mutarama 2025.
Mutayoba wahurije hamwe abahutu b’abakongomani cyane cyane urubyiruko ahabwa ibikoresho n’imyenda n’ingabo za FARDC akaba nawe ari muri Wazalendo ifatanya na FDLR, FARDC n’Ingabo z’u Burundi kurwanya M23.
Mutayoba avugwa muri raporo nyinshi z’imitwe ihiga Abatutsi muri Kivu y’amajyaruguru. Niwe watwitse amazu y’Abatutsi tariki ya 26 Gashyantare 2026, ndetse niwe wagaragaye muri video yakwirakwijwe mu Bisunzu aho Mwangacucu muri Nyakanga 2023 yacukuraga amabuye avuga ko ari ububiko bw’intwaro za M23.



