• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana ‘Bora’, yagaragaje ko uretse kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa n’u Burundi, ukura ubushobozi no mu bikorwa by’ubucuruzi burimo guhinga no kugurisha urumogi abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe gufasha kugarura no kubungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Ibi uyu mugabo wabaye muri FDLR ashinzwe ubutasi bwo hanze, yabitangarije mu Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri ku wa 27 Kamena 2026.

Col (Rtd) Bora, yavuze ko FDLR ifite ahantu henshi hatandukanye ikura ubushobozi, burimo ubuva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaza no kugirisha imbaho, guhinga no gucuruza urumogi n’ibindi.

Yagize ati “Amafaranga menshi aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Hari ahitwa za Oninga, habamo abacukuzi barenga ibihumbi 30, buri mucukuzi aba agomba gutanga 0.5 cy’idorali ku mubiri buri kwezi, ariko ibyo kurya aba agomba kubifata ku birindiro bya FDLR, yazajya kwishyura akishyura mu mabuye ntabwo yishyura mu mafaranga. Kandi na zahabu yabonye ayigurisha FDLR ntabwo ayigurisha undi muntu.”

Yunzemo ati “Ahandi ubushobozi buturuka ni mu kubaza imbaho no kuzicuruza. Hari izitwa za ‘bois rouge’, za ‘cajou d’Afrique’, twarazibazaga, tukazipakira amakamyo, zimwe zikajya i Buganda (Uganda), izindi zigakomeza i Goma n’i Bukavu. Hari gucyana amakara no kuyacuruza, buriya Goma ni umujyi munini cyane, amakara acyanwa yabaga avuye mu duce FDLR iyobora, kandi amakamyo iyo yabaga agiye banyirayo bagombaga gusiga basoreye FDLR.”

Abagize umutwe wa FDLR bafite ubunararibonye mu buhinzi bw’urumogi kuko barugurisha ku rwego mpuzamahanga nkuko Col (Rtd) Bora abisobanura.

Ati “Buriya ikintu bita urumogi FDLR tuzi kuruhinga cyane, ahantu bita i Kobo nta kindi gihingwa, gihingwa uretse urumogi, rwazaga i Goma urundi rugakomeza za Kisangani, urundi tukarugurisha MONUSCO, ikarushyira mu magunguro igapakira indege ikajyana. MONUSCO mu baduhaga ibikoresho irimo, kubera ko twari duhujwe n’icyo kintu cy’urumogi n’amabuye y’agaciro twabagurishaga.”

Ubu bucuruzi FDLR ikorana na MONUSCO ngo bwiyongeraho ubwa za borune (bornes) zasize zishyinguwe mu butaka n’Ababiligi n’Abadage mu bihe by’ubukoloni.

Col (Rtd) Bora ati “Iyo babaga baje kubicukura mu duce turimo, bagombaga kuza bitwaje, ibyo kurya, imiti, amafaranga bagomba kuduha n’amasasu. Barangiza bagacukura nk’iminsi ibiri cyangwa itatu bakongera bakurira indege bakagenda nta Mahane abaye.”

Ubundi bufasha ni ubwo bakura kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko abagize umutwe wa FDLR bahembwa na Perezida w’icyo gihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubaha amafaranga, ibiryo n’imiti nkuko bikorerwa ingabo z’Igihugu (FRDC), hakiyongeraho n’ubufasha bw’amafaranga bahabwa n’Abanyaburayi

2026-06-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda

Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi

Ubwanditsi 09 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda
Mu Mahanga

Urugendo rwa mbere rwa Perezida Magufuli hanze y’igihugu arukoreye mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru